skol
fortebet

AFCON 2019: Cameroon na Misiri zahuriye ku mukino wa nyuma uheruka zavuyemo rugikubita

Yanditswe: Sunday 07, Jul 2019

Sponsored Ad

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika giheruka yasezerewe rugikubita kuko Cameroon yatsinzwe na Nigeria ibitego 3-2 mu gihe Misiri yatunguwe na Afurika y’Epfo yayitsinze igitego 1-0.

Sponsored Ad

Cameroon yatwaye igikombe cya Afurika giheruka,yaviriyemo muri 1/8 uyu mwaka,nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Nigeria yabeshye abantu mu matsinda ko yoroshye ariko ikaba yagaragaje ko ikomeye nk’urutare.

Nigeria niyo yafunguye amazamu ku munota wa 19 w’umukino nyuma ya coup franc yatewe na Etebo,umupira ukubita urukuta uramugarukira,usanga Kenneth Omeruo aho yari ahagaze awuhereza rutahizamu Odhion Ighalo atsinda igitego.

Cameroon yahise ibona ko ibintu bitoroshye niko gutangira gusatira cyane Nigeria ndetse yoroherwa n’ubwugarizi bwayo bwari ku rwego rwo hasi cyane.

Cameroon yari ishyigikiwe cyane na Eto’o wari muri stade,yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 41 gitsinzwe na Stephane Bahoken ku mupira mwiza wakaswe na Christian Bassogog.

Ntabwo Cameroon yahaye agahenge Nigeria,kuko mbere y’uko bajya kuruhuka,Clinton Njie yaciye mu rihumye ubusatirizi bwa Nigeria ku munota wa 44 ashyiramo igitego cya kabiri.

Nigeria yagiye kuruhuka ikubita agatoki ku kandi cyane ko ari imwe mu makipe afite ubusatirizi bukomeye,bituma mu gice cya kabiri iza yariye karungu.

Ku munota wa 63, Odion Ighalo yishyuriye Nigeria igitego cya kabiri yari yatsinzwe na Cameroon nyuma y’umupira mwiza yahawe na Ahmed Musa.

Nyuma y’iminota 3 gusa,Nigeria yahise yiba umugono Cameroon iyikubita igitego cya 3 cyasinzwe na Alex Iwobi ku mupira mwiza yahawe na Odion Ighalo witwaye neza muri uyu mukino.

Cameroon yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ntibyayikundira,birangira Nigeria igeze muri ¼ cy’irangiza.

Mu wundi mukino wakurikiyeho,ikipe ya Misiri yari imbere y’abakunzi bayo,yakinnye umupira mubi cyane waje kubaviramo gusezererwa na Afurika y’Epfo yazamutse ku ka burembe mu itsinda yarimo.

Misiri ya Mohamed Salah imaze gutwara AFCON 7,yakinnye umupira udafite intego kuko ba rutahizamu bayo bose nta n’umwe wari uhagaze neza muri uyu mukino ugereranyije na Afurika y’Epfo yacungiraga kuri counter attack ndetse no ku mipira Misiri itakaje.

Misiri yakundaga gutsinda mu gice cya mbere,yagowe cyane na Afurika y’Epfo ndetse yakagombye kuba yatsinzwe ibitego byinshi iyo itagira umunyezamu wayo ukomeye wakuyemo imipira myinshi yabazwe.

Afurika y’Epfo yirwanyeho mu mukino wose biza kuyihesha igitego ku munota wa 85 gitsinzwe na Thembinkosi Lorch nyuma ya counter attack bakoze ari batatu basigarana na myugariro umwe wa Misiri,uwitwa Lebo Mothiba akoresha ubwenge ahereza uyu rutahizamu anyeganyeza inshundura cyane ko yari asigaranye n’umunyezamu wenyine.

Misiri yakiriye irushanwa,yari isigaranye iminota itarenga 8 yo kwirwanaho,yahise itangira gukinana igihunga cyo gushaka uko yakwishyura ariko biba iby’ubusa isezererwa rugikubita imbere y’abafana bayo bari benshi cyane.

Nigeria na Afurika y’Epfo zizahurira muri ¼ cy’irangiza mu gihe uyu munsi saa kumi n’ebyiri Madagascar yesurana na RDC muri 1/8 cy’irangiza,Algeria ihure na Guinea saa tatu.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa