skol
fortebet

AFCON 2019: Nigeria na Misiri zakatishije itike izerekeza mu kindi kiciro,RDC ijya mu mazi abira

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Amakipe 2 ya mbere yamaze kugera muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika ni Misiri iri mu rugo na Nigeria zaraye zitsinze imikino yazo ya kabiri mu gihe ikipe ya RDC ishobora kutazabona amahirwe yo gukomeza muri 1/8 kuko isigaranye amahirwe make cyane.

Sponsored Ad

Nigeria yafunguye imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda yatangiye ku munsi w’ejo,yatsinze ikipe ya Guinea igitego 1-0 cyatsinzwe na myugariro Kenneth Omeruo ku munota wa 73,ihita yinjira muri 1/8 cy’irangiza mu gihe Guinea isabwa kuzatsinda Uburundi kugira ngo izakomeze.

Uganda yari yatsinze RDC mu mukino wa mbere ibitego 2-0,yikuye mu nzara za Zimbabwe yari ihagaze neza banganya igitego 1-1 nubwo bose bahushije ibitego byari byabazwe.

Uganda ihagaze neza muri iki gikombe cya Afurika,niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Emmanuel Okwi nyuma ya contre attack ikomeye bakoze.

Nyuma yo gutsindwa igitego,Zimbabwe yakinnye umupira mwiza cyane wo gusatira,biyifasha kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Khama Billiat ku munota wa 40, nyuma y’umupira mwiza yahawe n’uwitwa Karuru.

Aya makipe yombi yahushije ibitego byari byabazwe kuko rutahizamu Knowledge Musona ku munota wa 52 ubwo yasigaranaga n’izamu ryambaye ubusa,ateye umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo mu gihe Uganda nayo yabuze amahirwe akomeye ku munota wa 75 ubwo Patrick Kaddu yabonye umupira wenyine imbere y’izamu awutera hanze.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko abafana ba RDC,igihugu cya Misiri cyatsinze RDC ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe na Ahmed El Mohamady ku munota wa 25 ku mupira wari uturutse muri koloneri.Mohamed Salah niwe watsinze igitego cya kabiri cya Misiri ku munota wa 43,nyuma y’umupira mwiza yahawe na Trezeguet wacenze abakinnyi 3 ba RDC.

Nubwo RDC yari hejuru mu guhererekanya umupira yatsinzwe umukino wa kabiri ibindi bitego 2-0 nyuma y’ibyo yatsinzwe na Uganda bituma ijya mu mazi abira kuko ifite amahirwe menshi yo gusezererwa muri iki gikombe itarenze umutaru.RDC izahura na Zimbwabwe mu mukino wa nyuma mu itsinda.

Uyu munsi ikipe y’Uburundi ifite abafana benshi muri aka karere irahura na Madagascar mu mukino wa kabiri wo mu itsinda saa 16h30,Senegal irahura na Algeria saa 19h00 mu gihe Kenya na Tanzania zose ziri hasi mu irushanwa zirahura na saa 22h00.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa