skol
fortebet

AFCON 2019: Uganda yahaye isomo rya ruhago RDC mu gihe umutoza wa Nigeria yashimiye Abarundi bamugoye cyane

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Uganda yeretse abakunzi ba ruhago koi maze gukura cyane mu mikinire kuko yegereye ikigugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya kongo igitsinda ibitego 2-0 mu gihe Uburundi bwagerageje kwihagararaho imbere ya Nigeria nubwo bwatsinzwe igitego 1-0 bigoranye.

Sponsored Ad

Uganda imaze gukura cyane mu marushanwa nyafurika,yatunguye RDC iyitsinda ibitego 2-0 iyirusha cyane mu mukino wa mbere wo mu itsinda A wahiriye ba rutahizamu ba Uganda cyane.

RDC yahabwaga amahirwe mbere y’umukino yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 15 w’umukino ubwo Patrick Kaddu yabatsindaga igitego ku mutwe nyuma ya koloneri nziza yatewe na Farouk Miya.

Uganda yagaragaje ko atari ikipe yo gusuzugura muri iri rushanwa kuko yaruhije bigaragara RDC itigeze iteza ibibazo ubwugarizi bwa Uganda.

Uganda yari ihagaze neza muri uyu mukino yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 48 ubwo Frouk Miya yateraga coup Franc neza,Emmanuel Okwi witwaye neza muri uyu mukino atera umutwe mwiza,umunyezamu Matampi ntiyamenya aho unyuze.Uganda yahise iyobora itsinda A n’amanota 3 inganya na Misiri ariko iyirusha igitego 1 kuko yo yaraye itsinze Zimbabwe 1-0.

Uburundi ntibwahiriwe n’umukino wabwo wa mbere mu gikombe cya Afurika bitabiriye ku nshuro yabo ya mbere kuko batsinzwe igitego 1-0 na Nigeria,yabifashijwemo na Odion Ighalo ku munota wa 77 nyuma y’iminota 4 gusa yinjiye mu kibuga nyuma y’umupira mwiza w’agatsinsino yahawe na Ole Aina.

Uburundi bwakinnye umupira wo ku rwego rwo hejuru,bwabonye amahirwe atatu akomeye cyane aho ku munota wa 14 w’umukino Amissi Cedrick yahawe umupira mwiza na Gael Birimana mu rubuga rw’amahina arawufunga,awuteye umunyezamu wa Nigeria arawufata.

Uburundi bwongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 38 ubwo Nahimana Shassir yateraga coup Franc nziza isanga umukinnyi, Frederic Nsabiyumva, wateye umutwe ukubita igiti cy’izamu,uramugarukira awusonzemo ujya hanze.

Mu gice cya kabiri nabwo Amissi Cedric yateye ishoti ari mu rubuga rw’amahina rwa Nigeria rigarurwa n’ukuboko k’umukinnyi wa Nigeria ariko ntibahabwa penaliti kuko umusifuzi atabbonye ndetse na VAR ntirigukoreshwa mu matsinda,izakoreshwa muri 1/4.

Uburundi bwabonye amahirwe ku munota wa 79 ubwo umunyezamu Daniel Akpeyi yafataga nabi umupira mu rubuga rw’amahina, Fiston Abdul Razak awutera nabi ujya hanze.

Nigeria yaruhije Uburundi kugira abakinnyi beza ku ntebe y’abasimbura,kuko abakinnyi barimo Ahmed Musa na Ighalo binjiye mu kibuga mu minota ya nyuma bagora Uburundi cyane bituma binjizwa igitego cyaturutse ku burangare bwa ba myugariro.

Umukinnyi Gael Bigirimana yigaragaje cyane muri uyu mukino ku ruhande rw’Uburundi mu gihe Samuel Chukwueze ariwe wagoye cyane Uburundi.Nigeria yagize 65 % mu guhererekanya umupira kuri 35 y’Uburundi ariko uburundi bwaruhije Nigeria gutera amashoti agana mu izamu kuko bwateye 6 kuri 3 ya Nigeria.Bose bagerageje amashoti 15.

Umutoza wa Nigeria, Gernot Rohr yemeza ko bakinnye n’ikipe ikomeye kandi itaratsinzwe mu majonjora. Ati "Nshimiye Abarundi ku mukino bakinnye".

Umutoza Olivier Niyungeko w’Intamba mu Rugamba yavuze ko yumva ko bagerageje kuko ariwo mukino wa mbere iyi kipe ikinnye muri AFCON.

Niyungeko ati: "Twaronse uburyo bwo gutsinda ariko ntibyakunda. Mu mikino iza tuzagerageza gukorana na ba rutahizamu bacu, dukemure ikibazo cyo kwinjiza".

Nigeria ya mbere mu itsinda B, izahura na Guinea kuwa Gatatu mu gihe u Burundi buzahangana na Madagascar kuwa kane.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa