skol
fortebet

Agahimbazamushyi muzajya mugatahana-Perezida wa Rayon Sports abwira abakinnyi

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports yasezeranyije abakinnyi ba Rayon Sports ko batazigera bategereza agahimbazamusyi muri iyi shampiyona igiye kumara amezi abiri,ahubwo buri mukino azajya azana amafaranga ahite ayabaha batsinze.

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki 30 Mata 2021,nibwo Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol rwahuye n’abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports rubemerera agahimbazamusyi kangana na Miliyoni 17 FRW mu gihe baba batwaye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka cyangwa se bakaba aba kabiri.

Umuyobozi wa SKOL,Ivan Wulffaert aherekejwe na Perezida Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye abakinnyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ati "Tubari inyuma. Iyi kipe ni iy’ibikombe. Nka Skol twashatse kubigiramo uruhare ngo tubatere ingabo mu bitugu mu rugamba mugiyemo rutoroshye. Icyo tuzakora, tuzashyikiriza ikipe ako gahimbazamushyi, ikipe niyo izagena uko gatangwa. Nanjye ku mukino wa mbere wa Shampiyona nzaba mpari nze kubashyigikira."

Perezida wa Rayon Sports yashimiye SKOL ako gahimbazamusyi bageneye ikipe ariko na we avuga ko kadakuraho ako ikipe isanzwe igenera abakinnyi.

Ati " Turashimira uruganda rwa Skol ko rukomeje kudushyigikira. Aka gahimbazamusyi mugenewe ndakabashimiye mu izina rya komite nyoboye ndetse no mu izina ry’abafana ariko ntigakuraho ako musanze muhabwa ndetse ku mukino wose muzajya mukina nzajya nza nyazanye, mutsinda muyatahana.

Iyi ni ikipe ihora ihatanira igikombe. Abafana bakeneye igikombe. Tubari inyuma nka komite, n’abafana babari inyuma ndetse na Skol iberetse ko ibashyigikiye. Ahasigaye ni ahanyu kandi twizeye ko muzabigeraho kuko mwiteguye neza."

Yaboneyeho guha ikaze abakinnyi bashya barimo Hertier Luvumbu na Muhire Kevin biyongereye muri Rayonn Sports mu minsi ishize ngo bayifashe muri uru rugamba rwo guhatanira shampiyona.

Ku mukino wa Gasogi United nabwo uruganda rwa Skol rwemeye ko ruzatanga indi Prime ingana n’iyo Rayon Sprts isanzwe itanga ku mukino batsinze.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports ,Guy Bukasa yashimiye agahimbazamusyi ko nta rwitwazo na rumwe bafite baba batitwaye neza.

Ati " Iyi kipe ni igihugu cyose. Abantu barayihebeye kandi namwe murabizi. Iyo mwatsinzwe n’abapfuye aho bari bagira agahinda. Nta rwitwazo na rumwe mufite. Mwariteguye. Nizere ko ku cyumweru, umukino urangiye (wa Gasogi United), tuzahura turebana mu maso twishimira intsinzi. Abantu badutezeho intsinzi kandi baradushyigikiye. Ntabwo dukwiriye gukina n’amarangamutima yabo."

Yunzemo ati " Iby’amafaranga byavuzwe ndetse birangiriye aha, ubu dutangiye urugamba. Ndabizeye, abafana barabizeye."

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi 2021.iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 21 Mata 2021 mu gihe undi yakinnye na Police FC tariki ya 26 Mata 2021 utabashije kurangira.

Source:RWANDA MAGAZINE

Ibitekerezo

  • Skol oyee Uwayezu oyeeee Rayonsports oyee!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa