skol
fortebet

Agatsinsino ka Ulimwengu kafashije Rayon Sports gutsinda Police FC ifata umwanya wa mbere wa Shampiyona

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Mu mukino wa shampiyona wari witezwe na benshi mu Rwanda,Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0, itera intambwe ikomeye yo kuyobora Shampiyona by’agateganyo nyuma y’umunsi 26.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino Rayon sports yatangiye isabwa gutsinda kugira ngo ifate umwanya wa mbere wa Shampiyona by’agateganyo,yawitwayemo neza itsinda Police FC igitego 1-0 cya Jules Ulimwengu.

Ba myugariro ba Rayon sports batangiranye igihunga cyinshi,byatumye ku munota wa 11,Police ibona amahirwe akomeye, Iyabivuze Osee atera umupira hejuru cyane y’izamu.

Police yakomeje gusatira bituma ihita ibona andi mahirwe mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, Mutsinzi Ange aratabara.

Nyuma yo kotswa igitutu, Rayon Sports yahise ikanguka itagira kubona uburyo bukomeye bugera kuri bubiri bwikurikiranya, bwashobora kuvamo ibitego.

Ku munota wa 18 w’umukino, Djabel yazamukanye umupira awuha Rutanga awukata neza mu rubuga rw’amahina,usanga Sarpong ari wenyine, awuteye ukubita ku munyezamu Bwanakweli uvamo.

Rayon Sports yahise ibona ubundi buryo bukomeye ubwo Ulimwengu Jules yasigaranye n’umunyezamu Bwanakweli,ashaka kumuroba ntibyamukundira, umupira ugaruka mu rubuga rw’amahina myugariro wa Police akiza izamu.

Ku munota wa 36, Rutanga Eric yakoze ikosa ryashoboraga kumuviramo ikarita y’umutuku,Ubwo yakandagira nabi cyane, Nsabimana Aimable, kubw’amahirwe ahabwa ikarita y’umuhondo.

Amakipe yombi yakomeje gukina acungana,bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,Rayon Sports yagarutse ifite imbaraga nyinshi, ishaka igitego ariko birayangira kuko Police yari yakaniye cyane hagati mu kibuga.

Umutoza Robertinho abonye ko ba rutahizamu be batari kubona umupira uko bikwiriye,yakuyemo abakinnyi bugarira ashyiramo ba rutahizamu,bituma batangira gushyira igitutu ku bwugarizi bwa Police bwari buyobowe na Nsabimana Aimable.

Ku ikubitiro yinjije Irambona Eric akuramo Rutanga,yinjiza Mugisha Gilbert akuramo Habimana Hussein, bituma Rayon Sports isatira cyane.

Rayon Sports yabonye amahirwe yagombaga kubyara igitego ku munota wa 70,ubwo Sarpong yacaga mu rihumye ba myugariro ba Police, aha umupira mwiza Iradukunda Eric wari uhagaze neza ku ruhande rw’iburyo, aho kuwugarura mu rubuga rw’amahina awutera nabi ujya hanze.

Umukino wahinduye isura kubera igitutu Rayon Sports yotsaga Police FC, byatumye ku munota wa 84 ibona amahirwe akomeye ku mupira watewe neza na Radu usanga Sarpong ahagaze wenyine,ateye umutwe Bwanakweli awukuramo.

Ku munota wa 86 w’umukino,akagozi kari gafashe Police FC kacitse, itsindwa igitego cy’agatsinsino na Jules Ulimwengu, ku mupira mwiza yahawe na Irambona Eric warenguye mu izamu,Bwanakweli ntaze kugonga uyu rutahizamu wa Rayon Sports wamutsinze igitego cye cya 17 muri iyi shampiyona.

Iki gitego cya Ulimwengu cyafashije Rayon Sports gukura APR FC ku mwanya wa mbere yari imaze igihe kinini yaranze kuvaho.

Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere wa Shampiyona by’agateganyo n’amanota 60, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri n’amanota 59 mu gihe hasigaye imikino ine gusa ngo shampiyona irangire.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha yakirwa n’Amagaju i Nyagisenyi.

Ibitekerezo

  • uriya mutoza wa rayon azi gusoma match kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa