skol
fortebet

Akayabo APR FC yahawe kuri Hakizimana Muhadjiri kamenyekanye

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Emirates Club yo muri yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu [UAE] yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Hakizimana Muhadjiri amasezerano y’imyaka 3 nyuma yo kwishyura APR FC miliyoni 121, 500,000 Frw z’ikiguzi cy’amasezerano y’umwaka yari ayifitiye.

Sponsored Ad

APR FC yanze kurekura Muhadjiri itarishyurwa aka kayabo,yaje kumuha urwandiko rumurekura kuwa 16 Nyakanga 2019 bituma ku munsi w’ejo taliki ya 17 Nyakanga 2019 Emirates Club itangaza ku mugaragaro ko yasinyishije uyu rutahizamu ukomoka I Rubavu.

Abanyamakuru ba Emirates Sports Club batangaje ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ko uyu rutahizamu w’umunyarwanda bamwise ‘HAKIMO’ mu rwego rwo guhina izina rya “Hakizimana”.

Hakizimana Muhadjiri wavutse tariki 13 Kanama 1994 agiye muri Emirates Sports Club nyuma yo gukinira amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports, Mukura VS na APR FC.

Emirates Sports Club yarangirije shampiyona ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku mwanya wa 13, Ikinira kuri Emirates Club Stadium yakira abantu 4,830.

Bivugwa ko Hakizimana Muhadjiri yaguzwe ibihumbi 220 by’amayero,ayagabana na APR FC ndetse n’umuhagarariye.


Muhadjiri yabaye umukinnyi mushya wa Emirates Club

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa