skol
fortebet

Alejandro Sabella wagejeje Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2014 yapfuye

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Alejandro Sabella wabaye umutoza wa Argentina akayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014 yaraye ahitanwe n’uburwayi yari amaranye igihe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wahamagawe mu ikipe y’igihugu cya Argentina inshuro 8 akina hagati,yaje kuyitoza nyuma ndetse ayifasha kugera ku mukino wa nyuma muri 2014 nyuma y’igihe itahagera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina [AFA] ryaraye ritangaje ko Alejandro Sabella yatabarutse ku myaka 66 y’amavuko azize uburwayi.

Ryagize riti “AFA ibinyujije kuri Perezida Claudio Tapia,ibabajwe n’urupfu rwa Alejandro Sabella ndetse yihanganishije umuryango we n’inshuti.”

Sabella yajyanwe kwa muganga kuwa 26 Ugushyingo 2020 kugira ngo avurwe umutima we.Hari hashize umunsi umwe Diego Maradona apfiriye mu rugo rwe I Tigre.

Uyu mugabo yaravuwe bigenda neza ariko ikibazo cyaje kuvuka ubwo yagiraga infection bituma ashyirwa mu ndembe mu gihe kingana n’ibyumweru 2 mu bitaro byigenga bya Belgrano I Buenos Aires.

Kuri uyu wa Kabiri,uburwayi bwa Sabella bwabaye bubi cyane kuko yagize ikibazo cyo kunanirwa guhumeka birangira apfuye ku gicamunsi.

Iyi n’inkuru mbi yongeye gutaha ku bakunzi b’imikino muri Argentina nyuma y’iminsi mike bumvise inkuru ya Diego Maradona wabahaye igikombe cy’isi 1986.

Alejandro Sabella yakinnye mu Bwongereza mu makipe arimo Sheffield United na Leeds mu myaka 3 kuva 1978.

Yagarutse muri Argentina mu ikipe ya Estudiantes aho yayifashije gutwara Copa Libertadores.

Alejandro Sabella yatoje Argentina kuva 2011-2014 ayivamo nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi n’Ubudage igitego 1-0.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa