skol
fortebet

Alexis Sanchez yahishuye uko yifuje guhita asubira muri Arsenal nyuma y’umunsi umwe ageze muri Manchester United

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez yatangaje ko nyuma y’imyitozo ya mbere mu ikipe ya Manchester United yahise abona ko hari ikitagenda muri iyi kipe bituma abaza abamuhagararariye niba batasesa amasezerano n’iyi kipe akisubirira muri Arsenal.

Sponsored Ad

Nyuma yo kuva muri Arsenal akerekeza muri Manchester United muri Mutarama 2018,Alexis Sanchez ntiyahiriwe muri iyi kipe kuko mu mikino 45 yayikiniye yatsinzemo ibitego 5 ariko nabwo ntiyitwaye neza ku buryo bwanyuze abafana.

Nubwo uyu mukinnyi yahembwaga ibihumbi 560 by’amapawundi ku cyumweru,yabwiye abakunzi ba ruhago ko nyuma y’imyitozo ye ya mbere muri United yahise yifuza gusesa amasezerano akisubirira muri Arsenal.

Yagize ati "Ndashaka kubabwira ku gihe cyanjye muri United,ibintu byinshi byavuzwe bigatuma mera nabi.Nabonye amahirwe yo kwerekeza muri United kandi n’ikintu cyanshimishije cyane kandi cyiza kuko nkiri muto nakundaga iriya kipe cyane.

Nayerekejemo ntazi amakuru ahagije ajyanye no kuyerekezamo.Umunsi wa mbere ndi kumwe na bagenzi banjye mu myitozo,rimwe na rimwe hari ibintu hari ibintu uba utiyumvisha kugeza ubigezemo.

Ku munsi wa mbere nabonye ibintu byinshi.Nkigera mu rugo nabajije abampagarariye ti "Ntabwo twarangiza amasezerano nkisubirira muri Arsenal?.Bahise batangira guseka ariko mbabwira ko hari ikintu kitameze neza kuri njye.Nari namaze gusinya."

Sanchez yavuze ko yababajwe cyane n’ukuntu muri Nzeri 2018 yigeze gukurwa mu ikipe United igiye gukina na Westham n’umutoza Jose Mourinho bikarangira batsinzwe 3-1.

Uku kwariuguteshwa agaciro kwa Sanchez wari uri mu bakinnyi beza cyane muri Premier League mu mezi make ubwo yari mu ikipe ya Arsenal.

Yagize ati "Ku mukino wa Westham ntabwo natoranyijwe.Ibyo ntibyari byarigeze bimbaho mu gihe nari maze nd’umukinnyi.Byarambabaje cyane ndavuga nti ntibishoboka.

Kuva ku rwego rw’umukinnyi wa mbere muri Premier League nkamara amezi 5 ndakina.Nagarutse mu rugo mbabaye cyane.Ku munsi wakurikiyeho nitoje kabiri kisumbuyeho kuko nakundaga ibyo nkora.

Nyuma y’aho Mourinho yirukaniwe agasimbuzwa Ole Gunnar Solskjaer,Alexis yahise amusaba ko yamutiza mu ikipe ya Inter ari nabwo yaje gusinya burundu.

Ati "Ubwo umutoza mushya yahageraga,nafashe umwanzuro wo kuvugana nawe.Namubwiye ko nshaka guhumeka,ngahabwa amahirwe yo kwerekeza muri Inter.Yarabinyemereye,ambwira ko nta kibazo."

Alexis yatsinze ibitego 80 mu mikino 166 yakinnye muri Arsenal mbere y’uko yerekeza muri United muri Mutarama 2018 aguranwe na Henrikh Mhkitaryan.

Sanchez yavuze ko yababazwaga cyane n’amagambo y’ibinyamakuru byamunengaga bikabije ari muri United bitazi neza ikibazo kiri mu ikipe.

Ati "Abanyamakuru bavugaga batazi ukuri bikambabaza.Abahoze ari abakinnyi baravugaga batazi ikintu na kimwe kiri kuba imbere mu ikipe,bagatanga ibitekerezo binsenya ko ari njye munyamafuti."

Alexis yasoje iki kiganiro yatangaga kuri Instagram ashimira United yamuhaye amahirwe,anavuga ko ababazwa nuko nta gikombe yayihesheje


Alexis Sanchez ntiyahiriwe muri United yasinyiye imyaka 4

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa