skol
fortebet

Alexis Sanchez yatangaje ikintu gikomeye anenga umutoza Jose Mourinho wamuzanye muri Manchester United

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez wa Manchester United ariko watijwe muri Inter Milan yavuze ko nubwo Jose Mourinho ari umutoza mwiza ku isi ariko afite ingeso mbi yamwangiye yo guhindagura ikipe ibanza mu kibuga bigatuma bamwe basubira inyuma.

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez yagowe no kwisanga mu ikipe ya Manchester United kuko yayigezemo akabura umwanya bigatuma asubira inyuma cyane.

Uyu munya Chile wavuye muri Arsenal ari kizigenza,yageze muri Manchester United abura umwanya wo gukina kugeza ubwo yatijwe muri Inter Milan arimo ubu ngubu.

Mu kiganiro yahaye BBC,yagarutse ku kintu yanenze umutoza Jose Mourinho ati “Mvuga ibintu uko biri kandi binandimo,Mourinho n’umwe mu batoza beza ku isi kubera ukuntu atoza,uburyo yiga amashusho y’amakipe bahanganye nuko afata ibintu.

Buri mukinnyi wese yabaga aziko ari mu ikipe atayirimo.Rimwe narakinaga ubundi sinkine.Nk’umukinnyi ibyo bigusubiza inyuma ugatakaza ikizere.Buri mukinnyi wese yatakaje icyizere.”

Uyu mukinnyi ugifite amasezerano azamugeza mu mwaka w’imikino 2021/22 yasoje iki kiganiro agira ati “Umwuka Mourinho yashyize mu ikipe,nta cyizere watangaga.Rimwe na rimwe nakinaga neza nkanatsinda igitego ariko nkabona ankuye mu kibuga.Navagamo ndi kuvuga nti “Nkunda umupira,nkunda umupira kuko natangiye kuwukina ku myaka 5.Niba bambujije gukina banantwaye n’umunezero.”

Muri Kanama umwaka ushize nibwo rutahizamu Alexis Sanchez yasabye ikipe ya Manchester United kumurekura akigira muri Inter Milan igitaraganya kubera amagambo yabwiwe na Ole Gunnar Solskjaer wasimbuye Jose Mourinho ko azakina muri Europa League no mu bikombe by’igihugu gusa.

Nkuko ikinyamakuru Daily Star cyabitangaje,umutoza Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United ngo yabwiye uyu munya Chile ko atazigera amuha umwanya uretse muri Europa League,Carabao na FA Cup gusa birangira asabye ko bamurekura akigira muri Inter Milan.

Kuwa 29 Kanama 2019 nibwo ayo makuru yamenyekanye nyuma y’umunsi umwe gusa Sanchez ageze I Milan aho yatijwe umwaka umwe.

Sanchez wananiwe kwigaragaza muri United,yababajwe no kumva ko atazigera akina muri Premier League bituma yifuza guhunga akisangira mugenzi we Lukaku bakinanaga.

Mu mezi 18 Sanchez yamaze muri Manchester United,ntiyahiriwe no kubona ibitego kuko mu mikino 31 yakinnye yatsinze ibitego 5 gusa ariyo mpamvu yerekeje I San Siro gushaka uko yagaruka mu bihe byiza nubwo iyi kipe yamutiye umwaka umwe nta gahunda ifite yo kumugura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa