skol
fortebet

Alexis Sanchez yatangaje impamvu ikomeye yatumye ananirwa kwitwara neza mu ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez uherutse kwerekeza mu ikipe ya Inter Milan yatunze urutoki abatoza be barimo Jose Mourinho na Ole Gunnar Solskjaer ko aribo batumye yitwara nabi mu ikipe ya Manchester United kuko bamwimye uwamya uhagije wo gukina.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wavuye muri Arsenal aca ibintu yagera I Manchester bikazamba,yabwiye BBC ko byose byatewe n’abatoza yasanzeyo kuko ngo bamwimye umwanya wo gukina kandi yari afite byinshi byo gutanga.

Yagize ati “Nishimaga ngeze mu ikipe y’igihugu.Nari nishimye no muri Manchester United ariko nahoraga mbwira inshuti zanjye nti “Nshaka gukina.”Iyo bareka ngakina nari gutanga ibyo nari mfite byose.Nakinaga iminota 60,umukino ukurikira sinkine,simenye impamvu.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30 yavuze ko aticuza kuba yarerekeje mu ikipe ya Manchester United kuko ari ubukombe mu Bwongereza.


Sanchez yavuze ko kwitwara nabi muri Manchester United byatewe n’abatoza bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa