skol
fortebet

Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayayigurije kubushake-Munyakazi Sadate

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buyobowe na perezida wayo Sadate Munyakazi, bwakoze umwiherero n’abakinnyi b’iyi kipe mu rwego rwo kurebera hamwe ubuzima rusange bw’ikipe, kubereka abakinnyi abashya, umutoza ndetse no gukemura ibibazo abakinnyi benshi bafite cyane iby’amafaranga.

Sponsored Ad

Ni inama yabereye Honey to Honey ku Ruyenzi, ikaba yaratangiye saa 10h zirengaho iminota mike.

Benshi mu bakinnyi bari bafite amatsiko yo kumva icyo ubuyobozi buvuga ku birarane bafitiwe, perezida w’iyi kipe wari uyoboye iyi nama yabwiye abakinnyi ko bakwihangana ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa kuko barimo kugikurikirana.

Ikindi ni uko babwiwe ko nyuma y’uko amasezerano ya bo ahagaritswe muri Werurwe 2020, mu minsi mike bakira amabaruwa abasubiza mu kazi.

Aganira na Rwanda Magazine, perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yavuze kubivugwa byo kuba yakwegura cyangwa se amafaranga yishyuza kugira ngo arekure ikipe. Yagize ati:

Munyakazi ntabwo yigurisha. Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayayigurije kubushake, ntabwo rero navuze ko nzarekura ikipe nyasubijwe. Kwegura, nagiye ku buyobozi ntowe, igihe rero natorewe nikirangira nzahamagaza inteko rusange batore undi ansimbure.

Sadate Munyakazi atangaje ibi mu gihe abakunzi b’iyi kipe n’abandi bavuga ko akwiye kurekura ikipe kuko isa niyamunaniye, kuko babona umunsi ku munsi usenyuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa