skol
fortebet

Amagambo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo kubura FIFA The Best yatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo waraye abuze amahirwe yo kwegukana igihembo cya FIFA The Best cyegukanwe na Lionel Messi bamaze imyaka irenga 10 bahangana,yatangaje amagambo benshi bafashe nko gucyurira FIFA yamwimye iki gihembo.

Sponsored Ad

Nubwo benshi bari biteze ko Virgil Van Dijk ariwe uza kwegukana iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2019,Lionel Messi yatunguranye aragitwara ku majwi 46 y’abatoye,arusha 8 Virgil Van Dijk bari bahanganye waje ku mwanya wa 2 mu gihe Cristiano Ronaldo waje ku mwanya wa 3 we yagize amajwi 36.

Nyuma yo gutsindwa,Cristiano Ronaldo wanze kwitabira uyu muhango waraye ubereye I Milan mu Butaliyani yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati “Kwihangana no gukomeza guhatana nibyo bintu bibiri bitandukanya uwabigize umwuga n’utari we [amateur].Ikintu cyose kinini ubu cyabanje kuba gito.Ntushobora gukora ibintu byose ariko kora ibyo ushoboye byose kugira ngo inzozi zawe zibe impamo kandi wibuke ko nyuma y’ijoro,umuseke utambika.”

Aya magambo Cristiano Ronaldo yanditse kuri Instagram mu kinya Portugal,yateye benshi kumwibazaho cyane ko benshi bavuze ko yagiriye ishyari Messi bahora bahanganye kuko yamuruhije ibikombe by’umukinnyi mwiza ku isi cyane ko yagize 6 kandi banganyaga 5.

Cristiano Ronaldo yimwe FIFA The Best nyamara yaratwaye Serie A,atwara na Euro Nations League ari kumwe na Portugal mu gihe Messi we yatwaye La Liga ndetse atsinda ibitego byinshi kurusha abandi I Burayi kuko yatsinze 36 mu mwaka w’imikino 2018/2019.



Ronaldo yananiwe kwakira gutakaza igihembo cya FIFA The Best

Ibitekerezo

  • Ariko kubigaragara hano ntawe Cr7 yatunze urutoki, ndetse urebye Cr7 uyumwaka yarakoze kurusha Messi, ubu nubwa 2 FIFA ihaye award Messi kubera ibitego byinshi gusa kandi urebye muri rusange Cr7 na Virgil nibo bakinnyi bagaragara kuba baratwaye ibikombe bikomeye.

    Aba bagabo bombi barakize cyane.Ni Billionaires.Bafite indege,amazu n’imodoka bitabarika.Buri kwezi,buri wese abona amafaranga yahemba presidents bose bo ku isi,ndetse hagasigara andi menshi.
    Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    Bad looser

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa