skol
fortebet

Amagambo Perezida wa Real Madrid yabwiye Sergio Ramos ashobora kuzambya byinshi

Yanditswe: Saturday 30, Jan 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez biravugwa ko yabwiye kapiteni Sergio Ramos ko ari kubananiza bityo yemerewe kwigendera igihe cyose yaba abonye ikipe imuha ibirenze ibyo bari kumuha ubu.

Sponsored Ad

Kapiteni Sergio Ramos azarangiza amasezerano ye mu mpeshyi y’uyu mwaka ariyo mpamvu ikipe ya Real Madrid ihangayikishijwe no kumwongerera amasezerano.

Nta bwumvikane buragerwaho hagati y’impande zombi ariko biravugwa ko Ramos yananiranye kuko yifuza kongererwa amasezerano y’igihe kirekire ndetse akongererwa umushahara.

Ramos uzuzuza imyaka 35 muri Werurwe 2021 ariyo mpamvu iyi myaka iteye ubwoba Real Madrid ariyo mpamvu badashaka kumwongerera umushahara cyane ko Coronavirus yanahungabanyije ubukungu bw’ikipe.

Ramos yasabye Real Madrid kumwongerera amasezerano y’imyaka 2 ariko nayo imusaba kugabanya 10% by’umushahara we.

Ikinyamakuru El Pais cyavuze ko Ramos yabwiye Perez ko afite ku meza umushahara wa miliyoni 17.6 z’amapawundi ku mwaka yahawe na Paris Saint-Germain.Mu ikipe ya Real Madrid ahabwa miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka.

Andi makuru avuga ko Perez yabajije perezida wa PSG,Nasser Al-Khelaifi amubwira ko ibyo atari ukuri.

Umwe mu begereye Nasser Al-Khelaifi yavuze ko ibyo ari ibinyoma.Ati “Ntabwo ari ukuri.Miliyoni 20 z’amayero?.Ayo aruta ayo Mbappe ahembwa.N’ubugoryi.Abantu benshi bakoresha izina rya PSG.”

Umutoza Pochettino arifuza kuzana Ramos kugira ngo amufashe kongera umwuka wo gutsinda mu ikipe cyo kimwe na Lionel Messi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa