skol
fortebet

Amakipe akina Premier League yafashe umwanzuro washimishije abakunzi bayo

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi bamwe mu bakinnyi n’abayobozi b’amakipe muri Premier League bamagana ibyo gutangira imyitozo no gukina muri ibi bihe bya Coronavirus ariko kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi byemejwe ko amakipe agomba gutangira imyitozo mu matsinda muri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama y’abategura shampiyona,amakipe n’abakinnyi yabaye kuri uyu wa Mbere ikemeza ko imyitozo yo mu matsinda mato yemewe ariko nta gukoranaho.

Amakuru avuga ko hari icyizere ko shampiyona izasubukurwa muri Kamena ariko ngo hari ubwo bitakunda ko isozwa muri Kanama uyu mwaka.

Abakinnyi bo mu makipe ya Premier League bari baramaze kugaruka mu myitozo y’umuntu ku giti cye ariko kuri uyu wa kabiri bemerewe gutangira gukorera hamwe mu matsinda mato.

Abategura Premier League bakeneye ko nibura amakipe 14 yemera ko hatangira gukorwa imyitozo ya nyayo ku bakinnyi ariyo mpamvu ibyerekeye gukoranaho mu myitozo bigihagaritswe.

Amabendera,uduti two muri koroneri,amakona,amazamu n’ikibuga bizajya biterwa imiti nyuma ya buri myitozo kugira ngo bitaba imvano yo kwanduzanya Coronavirus hagati y’abakinnyi.

Mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa mbere,amakipe yose uko ari 20 yemeje ko abakinnyi bafite umutekano ndetse byaba byiza batangiye imyitozo yo mu matsinda ariko badakoranaho.

Ubuyobozi bwa Premier League bwasohoye itangazo rigira riti “Abanyamigabane ba Premier League bemeye ku bwiganze bw’amajwi gukorera i myitozo mu matsinda mato y’amakipe guhera ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita.Iyi n’intwambwe ikomeye yo gusubukura Premier League mu gihe bishoboka.

Intambwe ya mbere n’ukwitoza n’ukwitoza ariko abakinnyi bahana intera.imyitozo yo gukoranaho ntabwo yemewe.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro na Leta,abatoza,abaganga b’amakipe,abakinnyi,n’inzobere zigenga.

Ubuzima bwiza bw’abakinnyi no kubaho neza kwabo kw’abafite uruhare muri Premier League niyo ntego nyamukuru ndetse n’ibyo kugaruka mu myitozo nyayo bizaza buhoro buhoro.

Gusuzuma abakinnyi,abatoza, amakipe,abashinzwe protocole ba PFA na LMA byarateganyijwe.

Amakipe yose azasuzuma abakinnyi bayo Covid-19 mbere yo kujya mu myitozo kuwa kabiri cyangwa kuwa Gatatu.Abakinnyi babwiwe ko ibisubizo byabo bizajya biboneka nyuma y’amasaha 24.

Abakinnyi barimo Raheem Sterling,Troy Deeney na Tammy Abraham basabye ko ibyo gusubukura shampiyona byahagarara kuko ngo badashaka kuba ibitambo bya Covid-19 kubera amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa