skol
fortebet

Amakipe y’ibigugu i Burayi yateguye igikombe kidasanzwe cyo gufasha ibigo by’ubuvuzi byazahajwe na COVID-19

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

Kuri ubu isi yose ihanganye n’icyorezo COVID 19 (Coronavirus), iki cyorezo cyatumye ibikorwa bya siporo bihagarikwa. Bimwe mu bihugu byibasiriwe cyane n’iki cyorezo harimo Ubutariyani ndetse na Esupanye.

Sponsored Ad

Amakipe atatu ari yo Real Madrid yo muri Esupanye, Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Inter Milan yo mu Butariyani yateguye irushanwa bise European Solidarity Cup. Iki gikombe aya makipe azagihatanira mu mwaka utaha wa 2021, kikazaba mu gihe abafana bazaba bemerewe kugaruka ku bibuga by’umupira.

Impamvu nyamukuru y’iki gikombe ni ugushaka amafaranga bazafashisha ibigo by’ubuvuzi kugira ngo bigure ibikoresho byo gufasha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, muri Esupanye ndetse no mu Butariyani nk’ibihugu byibasiriwe bikomeye n’iki cyorezo.

Espanye n’Ubutariyani ni ibihugu by’I Burayi byibasiriwe na COVID 19, aho muri Espanye iki cyorezo cyahitanye abantu basaga ibihumbi 27,709 mu gihe mu Butariyani ho cyahitanye abantu bagera ku bihumbi 32,007.

Imikino izahuza aya makipe izabera mu migi itatu ari yo Munich, Milan na Madrid. itangazo ikipe ya Real Madrid yasohoye uyu munsi ryagiraga riti ‘’ Real Madrid yiyongereye kuri Bayern Munich ndetse na Inter Milan mu gukina igikombe European Solidarity Cup 2021.’’

Aya makipe uko ari atatu azahurira mu gikorwa cyo gutanga ubutumwa bw’urukundo mu bantu b’I Burayi. Igihe iyi mikino izabera kizatangazwa bagendeye ku ngengabihe y’andi marushanwa abera I Burayi.

Uko imikino izaba n’aho izabera

Real Madrid na Inter Milan uyu mukino uzabera mu mugi wa Madrid
Inter Milan na Bayern Munich uyu mukino uzabera mu mugi wa Milan
Bayern Munich na Real Madrid uyu mukino uzabera mu mugi wa Munich
Amafaranga yose azava kuri iyi mikino azashyirwa mu gikorwa cyo guhangana n’icyorezo COVID 19 (Coronavirus). Iyi mikino ikaba izaba igihe abafana bazaba bemerewe kugaruka ku bibuga mu buryo bwo kugira ngo iki gikombe kigende neza ndetse baninjize amafaranga.

Mu gihe shampiyona y’Ubwongereza itarasubukurwa ndetse na shampiyona ya Esupanye, mu gihugu cy’Ubudage ho shampiyona yaho yongeye gusubukurwa ndetse ikipe ya Bayern Munich izanitabira iki gikombe yagarutse ikomeza kwitwara neza kuko umukino wayihuje na Union Berlin warangiye itsinze ibitego 2-0 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 aho irusha Borussia Dortmund iyikurikiye amanota 4.

Inkuru ya Heritier Twizerimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa