skol
fortebet

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup yamaze kumenyekana

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

Amakipe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka ariyo KCCA na AZAM FC niyo azahurira ku mukino wa nyuma nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ cy’irangiza yabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019 nibwo ikipe KCCA yo muri Uganda yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2019, isezereye Green Eagles yo muri Zambia iyitsinze ibitege 4-3 mu minota 120, nyuma yo gukina iminota 90 ikarangira amakipe yose anganyije 2-2.

Ibitego bya KCCA mu minota 90 isanzwe y’umukino,byatsinzwe na Allan Okello watsinze ibitego 2 ku munota wa 2 n’uwa 80 mu gihe Green Eaglles nayo yatsindiwe na Amity Shamende ku munota wa 37 n’uwa 60.

Mu minota 30 y’inyongera,ikipe ya KCCA yazanye imbaraga bituma ku munota wa 98 ibona igitego cya 3 cyatsinzwe na Mutba Mike wari winjiyemo asimbuye.

KCCA yakomeje gusatira Green Eagles yari yananiwe bituma ku munota wa 101 ibona igitego cya kane cyatsinzwe na Anuka Sadat.

Green Eagles yari yamaze gutakaza icyizere cyo gukomeza,yabonye igitego cya 3 cy’impozamarira cyatsinzwe na Chola Christopher ku munota wa 119.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya AZAM FC yatsinze AS Maniema kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho iminota 120 yarangiye ari 0-0.

AZAM FC igeze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 3 yikurikiranya aho yatwaye ibikombe 2 biheruka bya CECAFA Kagame Cup.Izahura na KCCA bari kumwe mu itsinda B aho mu mukino wabahuje KCCA yatsinze Azam FC 1-0.Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa 3 zizaba kuri iki cyumweru.


AZAM FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya 3 yikurikiranya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa