skol
fortebet

Amakipe yageze muri ½ cy’imikino ya Playoffs mu cyiciro cya kabiri yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo habaye imikino ya ¼ yo gushaka ikipe yerekeza mu kiciro cya mbere gusimbura Gicumbi Fc na Heroes zamanutse, aho Gorilla FC na Etoile de l’Est zatsinze zikatisha itike yo kuzahurira muri ½ cy’imikino ya playoffs yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Sponsored Ad

Ku ikubitiro,Etoile de l’Est yatsindiye Interforce FC kuri stade ya Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Muzerwa Amini winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60.

Ikipe ya Gorilla FC nayo yageze muri ½ cy’iyi mikino ya kamarampaka,nyuma yo kunyagira Rwamagana City FC ibitego 3-0 mu mukino wa ¼ nawo wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’umutoza Ruremesha Emmanuel, yafunguye amazamu ku munota wa 18, ku gitego cyatsinzwe na Nsengiyumva Richard ku mupira mwiza yaherejwe na Tuyisenge Pekeake ‘Peninho’.

Gorilla FC yatsindiwe igitego cya kabiri na Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ nyuma y’iminota itatu gusa igice cya kabiri gitangiye.Sindambiwe Protais yatsindiye cyafashije Gorilla FC igitego cya 3 ku munota wa 78.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatatu, Gorilla FC izahura na Etoile de l’Est yasezereye Interforce FC mu gihe Vision FC igomba guhura n’izakomeza hagati ya Rutsiro FC na Alpha FC.

Vision FC yabonye itike yo gukomeza kubera ko FERWAFA yakuyemo Amagaju FC iyishinja uburangare mu kwandura Covid-19 kw’abakinnyi 11 bayo gusa iyi kipe yajuririye iki cyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa