Amasezerano Messi afitanye na FC Barcelona yateye impungenge abakunzi bayo
Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019
Abakunzi ba FC Barcelona ntibatinye kugaragaza ko batewe impungenge n’inkuru mbi ivuga ku masezerano rutahizamu Lionel Messi afitanye amasezerano niyi kipe yabo amwemerera kuba yakwigurisha ku buntu igihe cyose abishakiye umwaka w’imikino urangiye.
Ibi bikimara kumenyekana,benshi bahise bemeza ko uyu rutahizamu wa mbere ku isi kugeza ubu,ashobora kuzava muri FC Barcelona mu mwaka utaha akajya gukinira indi kipe atabanje kugurishwa cyane ko amasezerano abimwemerera.
Uyu mukinyi w’umunya Argentina w’imyaka 32 aramutse ashatse kwigendera nta cyabimubuza kuko yumvikanye n’ubuyobozi bwa FC Barcelona ko igihe cyose yashaka kugira indi kipe yerekezamo bamureka akagendera Ubuntu.
Mu kiganiro kirambuye perezida wa FC Barcelona Bartomeu yagiranye na Barca TV,yemeje aya makuru ariko avuga ko bakiri kumwe na Messi ndetse nawe yababwiye ko yifuza kuzasoreza umupira muri iyi kipe agahita ahabwamo akazi.
Messi azaba afite uburenganzira busesuye bwo kugirana amasezerano n’ikipe iyo ariyo yose kuva ku wa 01 Mutarama 2020 nkuko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibitangaza.
Lionel Messi ni inking ya mwamba mu ikipe ya FC Barcelona kuko iyo adahari icyuho cye cyigaragaza cyane ndetse benshi bemeza ko iyi kipe itamufite yaba iri mu zidakanganye ku isi.
Ibitekerezo
ngewe ndahamyako ibivugwa kurimess arukuri batamufite barihanze pe