skol
fortebet

Amavubi agiye gucakirana na Tanzania mu mukino wa gicuti wo kwitegura imikino yo gushaka itike ya CAN 2020

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

FERWAFA yamaze kwemeranya n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ko amakipe y’ibihugu byombi yazakina umukino wa gicuti wo kuyafasha kwitegura imikino yo mu matsinda yo gushaka itike yo mu gikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon muri 2021.

Sponsored Ad

Amavubi agomba gucakirana na Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda H,azakina na Tanzania yaherukaga mu gikombe cya Afurika mu mukino wa gicuti ugomba gukinwa kuwa 14 Ukwakira 2019 kuri stade ya Kigali.

U Rwanda ruzahura na Mozambique mu mukino wa mbere mu itsinda rya 6, umukino uteganyijwe Tariki ya 11 Ugushyingo muri Mozambique, mu gihe Tanzania izakira Guinea Bissau kuri iyi tariki i Dar Es Salaam.

Umutoza Mashami agomba guhamagara abakinnyi bo kumufasha kwitegura uyu mukino batandukanye barimo n’abakina hirya no hino ku isi.

Tanzania yamaze guhamagara abakinnyi iakoresha muri uyu mukino wa gicuti barimo Mbwana Samatta:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa