skol
fortebet

Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye nabi imikino ya CECAFA U-17

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye imikino ya CECAFA U-17 izatanga itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kuko yatsinzwe ibitego 3-1 na Tanzania yayirushaga imbaraga z’umubiri.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye kuri stade Umuganda I Rubavu,Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 atarigeze ategurwa bihagije yatsinzwe ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda B rya CECAFA U-17 iri kubera mu Rwanda.

Tanzania y’abatarengeje imyaka 17 yarushaga Amavubi imbaraga z’umubiri yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kassimu Ibrahim Yahaya ku munota wa 10 hanyuma kuwa 14 Omar Abass Mvungi ashyiramo icya kabiri.

Nubwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yarushwaga agacungira ku mipira miremire yateraga imbere,yatsinze igitego kimwe ku munota wa 18 kuri Penaliti yatewe neza na Irihamye Eric.

Mu gice cya kabiri,Tanzania yagarutse irusha Amavubi gusa ntabwo yihariraga umupira nkuko byari bimeze mu gice cya mbere.Ku munota wa 61 Omar Abass Mvungi yatsinze igitego cya 3 ku mupira yateye umunyezamu w’u Rwanda akagongana n’igiti cy’izamu ukamucika.

Umukino ugiye kurangira,Amavubi yabonye penaliti yahawe nanone Irihamye Eric arayihusha nyuma yo kuyitera umupira ugakubita igiti cy’izamu ugarukira mugenzi we awusonzemo umunyezamu awukuramo.

Umukino warangiye ari ibitego 3-1 bya Tanzania bituma Amavubi ajya ku gitutu cyo kuzatsinda Djibouti.

Mu mukino wa mbere wo muri iri rushanwa ry’Abatarengeje imyaka 17 rya CECAFA,warangiye Ethiopia inganyije na Kenya 2-2.

Muri iri rushanwa rizatanga amakipe abiri akina CAN U-17 mu 2021, itsinda A rigizwe na Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.


Amavubi U-17 yaruhijwe ibigango na Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa