skol
fortebet

Amavubi yageze Amahoro mu mujyi wa Limbe agomba guhanganiramo na Togo[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yageze mu mujyi wa Limbe ivuye Douala aho izakina umukino wa nyuma wo mu tsinda rya C na Togo kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Sponsored Ad

U Rwanda rurasabwa gutsinda ikipe ya Togo kugira ngo rugere mu mikino ya 1/4.
Umukino uzaba kuwa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 isaa 21:00 isaha ya Kigali.

Kuva kuwa 13 Mutarama 2021, Amavubi yabarizwaga mu Mujyi wa Douala muri Cameroun, akinira kuri Stade yitwa Reunification.Mu itsinda C rya CHAN 2020 u Rwanda ruri kumwe na Maroc, Uganda na Togo.

Kubera ko umukino wa nyuma ugomba kubera ku masaha amwe, u Rwanda na Togo bizakinira mu Mujyi wa Limbe kuwa Kabiri mu gihe Uganda na Maroc bizaguma i Douala kuri Stade de la Réunification.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo Amavubi na Les Eperviens ya Togo, zombi zafashe urugendo rugana mu Burengerazuba bwa Cameroun, mu Mujyi wa Limbe, ziherekejwe n’abasirikare bo kuzicungira umutekano.

Impamvu z’izi ngabo ni uko mu duce tw’Amajyaruguru y’uburengerazuba n’Amajyepfo y’uburengerazuba muri Cameroun turimo Umujyi wa Limbe, habarizwa imitwe igera kuri 30 (irimo uwa Fako Action Forces) yitwaje intwaro, iharanira ko aka gace kavuga ururimi rw’Icyongereza kigenga.

Muri iki gihe cy’imikino ya CHAN 2020, umutekano wakajijwe muri ako gace dore ko ari naho hakinira itsinda D rigizwe n’amakipe ya Zambia, Guinea, Tanzania na Namibia.

Umukino u Rwanda ruzahuramo na Togo kuwa Kabiri guhera saa tatu z’ijoro, ruzaba rusabwa kuwutsinda kugira ngo rwizere gukomeza muri ¼ nk’uko rwabikoze mu 2016 ubwo rwari rwakiriye iri rushanwa.

Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri, inyuma ya Maroc ifite amanota ane na Togo ifite atatu mu gihe Uganda ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma mu itsinda C.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa