skol
fortebet

Amavubi yageze mu Rwanda ari guseka nyuma yo gukura ishema ku kirwa cya Seychelles [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 06, Sep 2019

Sponsored Ad

Hari hashize igihe kinini Amavubi ahora ava gukina hanze akagera mu Rwanda ikimwaro ari cyose ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2919 aba basore n’abatoza bahageze bamwenyura nyuma yo kunyagira Seychelles ibitego 3-0.

Sponsored Ad

Aba basore baraye bandagaje ikirwa cya Seychelles ku butaka bwacyo,ubwo babatsindaga ibitego 3-0 byatsinzwe na Muhadjiri,Mukunzi Yannick na Kagere Meddie,bageze mu Rwanda bishimye bahita basubira mu mwiherero I Nyamata.

Aba bakinnyi bagiye kwitegura umukino wo kwishyura na Seychelles uzaba kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 10 Nzeri, basohotse ku kibuga cy’indege saa tatu zirengaho iminota mike.

Mashami yavuze ko umukino wo kwishyura bagiye kuwitegura cyane kugira ngo bazanyakire iyi kipe y’ikirwa cya Seychelles,abanyarwanda bishime biruseho.Amavubi azasubukura imyitozo ku munsi w’ejo.






AMAFOTO: Canisius KAGABO / Isimbi.rw

Ibitekerezo

  • ntabwo ari madagascar ni seychelles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa