skol
fortebet

Amavubi yakuye inota rya mbere kuri Cape Varde ibitego bikomeza kuba ingorabahizi

Yanditswe: Thursday 12, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu Amavubi yihagazeho mu mukino w’umunsi wa 03 wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroon aho yanganyije na Cape Verde 0-0 mu mukino wabereye muri iki kirwa.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino,Amavubi yagerageje kwihagararaho nubwo yasatirwaga cyane gusa ba rutahizamu bayo Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge ntibigaragaje.

Mbere y’uyu mukino, U Rwanda rwari rufite amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap Verde yanganyije n’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda F n’amanota 3. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.Yanganyije n’u Rwanda 0-0.

Umutoza Mashami kuri uyu mukino yari yahisemo gukoresha abakinnyi biganjemo abakina hanze y’u Rwanda aho mu izamu yabanjemo Kwizera Olivier, mu gihe mu bwugarizi yakoresheje ba myugariro bane aribo Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel.

Hagati mu kibuga yahisemo kubanzamo Mukunzi Yannick, Niyonzima Ally na Bizimana Djihad mu gihe abasatira ari Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.

Umusifuzi w’uyu mukino yari Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea, wari wungirijwe Kwasi Acheampong Brobbey hamwe na Paul Kodzo Atimaka. Adaari Abdul Latif yari umusifuzi wa kane mu gihe Komiseri w’umukino ari Umunya-Mauritanie, Mohamed Abdatt Bilal.

Uyu munsi Cameron iri kumwe n’u Rwanda mu itsinda yanyagiye ibitego 4-1 Mozambique biyifasha kugira amanota arindwi (7) mu mikino itatu bamaze gukina mu gihe igihugu cya Mozambique kiri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane.

Uko urutonde ruhagaze:

1.Cameron 7pts
2.Mozambique 4pts
3.Cape Verde 3pts
4.Rwanda 1pt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa