skol
fortebet

Amavubi yahemukiwe na Cape Verde yageze muri Cameroon ashaka gukuraho itike ya AFCON2021

Yanditswe: Friday 26, Mar 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’urugendo rw’amasaha asaga 5,Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yageze amahoro I Douala muri Cameroon, aho yagiye kwitegura umukino izahuramo n’iki gihugu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021.

Sponsored Ad

Amavubi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa tatu za mu gitondo, yanyuze i Brazzaville muri Congo mu rugendo rwamaze amasaha ane n’igice.

Amavubi yitwaye neza mu mukino uheruka agatsinda Mozambike kuwa Gatatu igitego 1-0,yerekeje muri Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F wo gushaka itike ya AFCON 2021 izabera muri iki gihugu kandi muri 2022.

Nubwo u Rwanda rwifuzaga ko Cameroon irutsindira Cape Verde,ntabwo byakunze kuko aka karwa katsinze iki kigugu ibitego 3-1 Kabifashijwemo na Kuca ku munota wa 24,Macky yitsinda icya kabiri ku munota wa 59 mu gihe R.Mendes yashyizemo igitego cya 3 ku munota wa 69.Igitego kimwe rukumbi cya Cameroon cyatsinzwe na Kunde ku munota wa 14.

Iri tsinda ryabaye akaga ku Mavubi kuko arasabwa gutsinda Cameroon, hanyuma Mozambike ikayatsindira Cape Verde.

Mozambique nitsinda Cape Verde,u Rwanda ntirutsinde Cameroon, Mozambique izajya muri CAN 2021 mu gihe Cape Verde inota ryose yakura I Maputo ryayijyana muri CAN.

Icyakora Cape Verde inganyije na Mozambike yabura itike igihe cyose u Rwanda rwatsinda Cameroon ibitego 5-0 kuko rurimo umwenda w’ibitego 2 mu gihe Cpe Verde izigamye 2.

U Rwanda ruzakina na Cameroon tariki ya 30 Werurwe mu mukino wo mu itsinda F rusabwa gutsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

Umutoza Mashami Vincent yahagurukanye abakinnyi 23 batarimo myugariro Manzi Thierry wabanje mu kibuga ku wa Gatatu ubwo u Rwanda rwatsindaga Mozambique igitego 1-0.

Cameroon yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira, iyoboye itsinda F n’amanota 10,Ikurikiwe na Cape Verde namanota 7,u Rwanda n’amanota 5 mu gihe Mozambike ifite 4.

Urutonde rw’abakinnyi 23 berekeje muri Cameroon

Abanyezamu

Kwizera Olivier (Rayon Sports FC)
Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Ba myugariro

Mutsinzi Ange (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia)
Usengimana Faustin (Police FC)
Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
Rutanga Eric (Police FC)
Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

Abo hagati

Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
Niyonzima Olivier (APR FC)
Rubanguka Steven (AE Karaiskakis Artas, Greece)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Manishimwe Djabel (APR FC)
Niyonzima Haruna (Young SC, Tanzania)
Ngendahimana Eric (Kiyovu SC)

Ba rutahizamu

Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)
Kagere Meddie (Simba SC)
Nshuti Dominique Savio (Police FC)
Sugira Ernest (Rayon Sports FC)
Byiringiro Lague (APR FC)
Usengimana Danny (APR FC)


Uko bihagaze mu itsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa