skol
fortebet

Amavubi yanyagiye Seychelles yubaka amateka mashya mu mikino mpuzamahanga

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Amavubi yiyunze n’Abanyarwanda byimazeyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Seychelles ibitego 7-0 mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar 2022.

Sponsored Ad

Bwa mbere mu myaka 44 amaze ashinzwe,Amavubi yabashije gutsinda ibitego 7-0 mu mikino mpuzamahangamu mukino yahuragamo na Seychelles byiyongera kuri 3-0 yayitsinze mu mukino ubanza biba 10-0.

Amavubi yatangiye umukino asatira cyane aho yakagombye kuba yafunguye amazamu ku munota wa 5,Tuyisenge Jacques ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye asigaranye n’umunyezamu.

Ku munota wa 13 w’umukino,Seychelles yahushije igitego cyabazwe ubwo Vigoot Gerrick yasigaranaga n’umunyezamu Kimenyi bonyine ateye uca ku ruhande.Ubu nibwo buryo bukomeye cyane iyi kipe yabonye muri uyu mukino.

Ku munota wa 16 w’umukino nibwo Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira yaherejwe neza na Hakizimana Muhadjiri wateye coup franc yakorewe kuri Kagere Meddie.

Ku munota wa 22 Tuyisenge yahushije igitego cari cyabazwe ubwo yacomekerwaga umupira mwiza asigarana n’umunyezamu wenyine,ashatse kumuroba aramushota.

Amavubi yahise ibona ibitego 2 mu minota ibir gusa kuko ku munota wa 27 Kagere Meddie yatsinze igitego cyiza n’umutwe hanyuma Tuyisenge nawe ahita amwunganira ashyiramo icya 3 ku munota wa 28.

Amavubi yahise abona igitego cya kane ku munota wa 33 cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques biyafasha kurangiza igice cya mbere ayoboye n’ibitego 4-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yatangiye yotsa igitutu Seychelles bituma ku munota wa 53 abona igitego cyatsinzwe na Meddie Kagere ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel.

Nyuma y’iminota 2,Amavubi yabonye igitego cya 6 cyatsinzwe na Mukunzi Yannick n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koloneri ya Djihad Bizimana.

Ku munota wa 79 Hakizimana Muhadjiriy atsinze igitego cya karindwi cy’Amavubi ku mupira mwiza yahawe na kapiteni Tuyisenge Jacques kuri counter attack bakoze.

Amavubi yatsinze ibitego ibindi bitego bitatu muri uyu mukino ariko umusifuzi avuga ko ba rutahizamu bari baraririye.

Ni ubwa mbere Amavubi atsinze ibitego 7-0 ikipe y’igihugu mu mikino mpuzamahanga gusa muri 2007 Amavubi yatsinze Djibouti ibitego 9-0 muri CECAFA.


Amavubi yeretse Seychelles ko ari insina ngufi muri ruhago

Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa