skol
fortebet

Amavubi yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

Amavubi yari amaze iminsi ari mu buki,yahuriye n’uruva gusenya mu mujyi wa Maputo muri Mozambike aho yatsinzwe n’iki gihugu ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021.

Sponsored Ad

Amavubi yari ahanzwe amaso n’abanyarwanda,yitwaye nabi cyane imbere ya Mozambike yayitsinze ibitego 2-0 iyirusha cyane.

Kapiteni wa Mozambike,Elias Pelembe, wigaragaje cyane muri uyu mukino,yabanje gusogongeza Amavubi ku buhanga bwamujyanye mu ikipe ya Bidvest Wits bituma Mozambike ibona ama koloneri agera ku munani mu minota ya mbere y’umukino.

Umutoza wa Mozambike yagaragaje ko yari yize cyane Amavubi,yishe uruhande rwa Ombolenga Fitina wari umaze igihe afasha Amavubi gusatira aturutse inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Uru ruhande rwa Ombolenga rwifashishijwe n’abakinnyi ba Mozambike botsa igitutu izamu rya Kimenyi Yves karahava kugeza ubwo ku munota wa 24 babonye penaliti ku mupira wakozwe na Rwatubyaye Abdul mu rubuga rw’amahina.

Mozambique yafunguye amazamu kuri iyi penaliti yatewe na Edson Andre Stoe kuri penaliti.

Amavubi ntiyarohewe n’uyu mukino kuko yaba uruhande rwa Ombolenga na Mangwende bazibasiye cyane kugeza ubwo nta mupira n’umwe zashoboraga gukata.

Mozambike yahise yongera gusatira izamu ry’Amavubi,ishyiramo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Stanley Ernesto ku munota wa 27.

Abakinnyi b’Amavubi bahise bacika integer ndetse umutoza Mashami atangira kunenga ibyemezo by’abasifuzi bimuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 36.

Mashami wari wabanje hagati mu kibuga Muhire Kevin,Haruna na Bizimana Djihad,yabonye nta bisubizo bari kumuha ahita yinjiza mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 41 asimbura Muhire Kevin .Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi agerageza kugaruka mu mukino,ba rutahizamu barimo Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie batangira kugaragara ari nako haboneka koloneri 2 z’amavubi zitagize icyo zitanga.

Amavubi yagerageje gushaka igitego mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri ariko biranga ahita yongera gusubira inyuma aha rugari Mozambike irongera irayasatira cyane.

Mozambike yahushije uburyo bwinshi bwagombaga kuyihesha igitego cya 3 muri uyu mukino yayoboye bigaragara.

Ku munota wa 74, Hakizimana Muhadjiri yasimbuwe na Sibomana Patrick wahawe inshingano zo gufasha ubusatirizi bwazibiwe bikomeye.

Ku munota wa 88 umuriro wabuze kuri stade Zimpeto bituma umukino umara umwanya wahagaze bategereje ko ugaruka.

Uyu muriro waje kugaruka ariko ntihagira igihinduka ku makipe yombi,birangira Mozambike icyuye amanita 3 imbere y’abakunzi bayo batari benshi kuri stade kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yari mu mujyi wa Maputo.

Amavubi atangiye nabi urugendo rwo gushaka uko yasubira muri CAN aherukamo muri 2004 ndetse n’umutoza Mashami ajya mu mazi abira kuko mu nshingano yahawe mu mezi 3 harimo kubona amanita 4 mu mikino 2 yikurikiranya yo gushaka iyi tike,bikaba bitagishobotse.

Ni ku nshuro ya gatatu Amavubi na Mozambike bahuraga hashakwa itike y’Igikombe cya Afurika.U Rwanda rwatsindiye Mozambique iwayo igitego 1-0 cya Sugira Ernest hanyuma muri Kamena 2016, Mozambique itsindira u Rwanda i Kigali ibitego 3-2.

Mozambique yo imaze kwitabira CAN inshuro enye (1986, 1996, 1998 na 2010) mu gihe Amavubi ari rimwe.

Amavubi azagaruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yitegure umukino w’umunsi wa kabiri azakiramo Cameroun ku Cyumweru, kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Muri iri tsinda F u Rwanda na Mozambique birimo,Cameroun yaraye inganyije na Cape Verde 0-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.


Amavubi yananiwe kwihagararaho imbere ya Mozambike


AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa