skol
fortebet

Amayeri FC Barcelona izakoresha kugira ngo ibone Neymar Jr mu mpeshyi itaha yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona ntirava ku izima mu rugamba rwo gushaka rutahizamu wa PSG,Neymar Jr,ariyo mpamvu mu mpeshyi itaha ngo biteguye gutanga Antoine Griezmann bakongeraho amafaranga make kugira ngo babone uyu mukinnyi.

Sponsored Ad

Ubwumvikane hagati ya Antoine Griezmann na Lionel Messi buri hasi ariyo mpamvu ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelona ngo bushaka kuzarekura uyu mufaransa akerekeza mu ikipe ya PSG kugira ngo babone Neymar Jr.

Griezmann waguzwe akayabo ka miliyoni 108 z’amapawundi muri iyi mpeshyi,ntarabasha gutaha imitima y’abakunzi ba FC Barcelona ariyo mpamvu bivugwa ko ashobora kuguranwamo Neymar Jr.

Ikinyamakuru Le 10sport cyo mu Bufaransa cyemeje ko Griezmann ashobora kuguranwamo Neymar Jr mu mpeshyi itaha kubera ko atarabasha guhuza na Lionel Messi ndetse ngo yasubiye inyuma ugereranyije nuko yavuye muri Atletico Madrid ahagaze gusa amaze gutsinda ibitego 3.

Ntabwo Messi yahishe ko yifuza kwiyunga na Neymar bigeze kugirana ibihe byiza ariyo mpamvu FC Barcelona igifite gahunda yo kumugura.


Griezmann ashobora kwerekeza mu ikipe ya PSG muri Kamena umwaka utaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa