skol
fortebet

Andrea Pirlo yibasiye abakinnyi be bananiwe gutsinda ikipe ikizamuka

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Juventus,Andrea Pirlo yibasiye abakinnyi be bananiwe gutsinda ikipe ikizamuka yitwa Crotone mu mukino wa shampiyona wabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Andrea Pirlo yavuze ko abakinnyi be ari abana ndetse nta bunararibonye bafite ubwo banganyaga na Crotone igitego 1-1 muri Serie A kuwa Gatandatu.
Juventus yahawe ikarita itukura y’umukinnyi Federico Chiesa warimo gukina umukino wa mbere muri iyi kipe.

Pirlo yasabye abakinnyi be gukura mu mutwe nyuma yo gusubira inyuma mu mikinire ndetse bagahabwa amakarita 2 y’imituku mu mikino 3 baheruka gukina.

Federico Chiesa yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi wa Crotone witwa Luca Cigarini mu gice cya kabiri cy’umukino.

Icyakora Pirlo yakinnye uyu mukino adafite abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo, Alex Sandro, Aaron Ramsey na Paulo Dybala.

Pirlo yagize ati “Birababaje kuba duhawe amakarita 2 y’umutuku mu mikino 2 iheruka kubera amakosa yacu,ariko turi ikipe y’abakinnyi batoya ikeneye gukora cyane ndetse nta gihe kinini dufite cyo kubikora kuko hari imikino mpuzamahanga myinshi.

Abakinnyi bato bakeneye kugira ubunararibonye mu gukina imikino myinshi ndetse bari gukora amakosa y’ubwana.Turi kubaka ikipe nziza ariko n’akazi gasaba igihe.Abasore bagomba kwigira ku makosa ari nayo mpamvu dufata imyanzuro ikomeye muri iyi mikino ya mbere.”

Juventus ubu ni iya 08 muri shampiyona n’amanota 08 mu mikino imaze gukina.Icyo Pirlo yishimira nuko Morata yabonye igitego muri uyu mukino wari uwe wa 02 mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa