skol
fortebet

Anthony Joshua yishumbushije umugore wa Rutahizamu Riyad Mahrez

Yanditswe: Sunday 06, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’iteramakofi,Anthony Joshua ukina mu rwego rw’abaremereye yagaragaye yasohokanye n’uwari umugore wa rutahizamu wa Manchester City, Riyad Mahrez ,batandukanye mu mwaka ushize cyane ko batari babanye neza.

Sponsored Ad

Mu byumweru bike bishize,Joshua w’imyaka 30 yagaragaye ari kumwe n’uyu mugore wa Mahrez witwa Rita basohokanye muri shisha bar ndetse n’ahandi hatandukanye mu birori.

Inshuro ya mbere aba bombi bahuye ni mu Ukuboza umwaka ushize,ubwo Joshua yasabaga Rita kumusanga ku meza ya VIP yari yicayeho mu kabyiniro ko mu mujyi wa London we n’inshuti ze,uyu mukobwa agahita abyemera.

Icyakora uyu mutezi w’amakofe nyuma yavuze ko atari azi neza ko ari umukunzi wa Riyad Mahrez nawe uzwi cyane mu Bwongereza.

Mu minsi ishize nabwo,Anthony Joshua na Rita bagaragaye bari kumwe kuri The Hart Lounge iri ahitwa Southgate mu majyaruguru ya London.

Mu ijoro ryakeye,Umwe mu babonye aba bombi yabwiye The Sun ati “Rita yasariye cyane AJ [Anthony Joshua.Atekereza ko bakundana.Akunze kuvugana nawe ndetse n’inshuti ze kandi akunda gusohokana nabo nubwo we aba yihangiye amaso AJ.

Undi yagize ati “AJ akunze gusohokana na Rita ariko aramwitondera cyane.Atinya ko yaba ari kumwiyegereza kugira ngo amufashe kubaka izina cyane ko uyu mugore ari gutangira gukora umuziki.”

Uyu mugore aba mu nzu ya miliyoni 2 z’amapawundi ahitwa Buckinghamshire,yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Mahrez bari bafitanye abana 2.

Joshua wavukiye Watford nta mukobwa bari mu rukundo kuko yatandukanye n’umukunzi we wari umubyinnyi, Nicole Osbourne,muri 2016 gusa bafitanye umwana w’umuhungu witwa JJ,w’imyaka 4.

AJ yabwiye The Sun ko kuri we kubona umukunzi bigoye kuko byamusaba guhindura uburyo asanzwe abayeho mu gihe umuvugizi we yavuze ko nta rukundo afitanye na Rita.

Riyad Mahrez yahisemo kwirukana Rita nyuma yo kumuca inyuma agakundana mu ibanga n’umukinnyi w’iteramakofe,Deontay Wilder.

Aba bombi bahisemo gutandukana ndetse ngo kuva kuri umwe ujya ku wundi harimo intera y’ibirometero birenga 200.

Amakuru avuga ko Mahrez yataye umutwe nyuma yo kumenya ko uyu mugore bamaranye imyaka 4 ndetse babyaranye abana babiri, yamuciye inyuma akajya gukururana na Deontay Wilder muri Kanama 2019 ariyo mpamvu yahisemo ko baba batandukanye.

Nyuma yo gutandukana n’uyu mugore we Rita bari bamaranye imyaka itandatu babana,Riyad Mahrez aravugwa mu rukundo n’umunyeshuri akaba n’umunyamideri Taylor Ward w’imyaka 22 y’amavuko.

Taylor Ward, ni umukobwa wa Ashley Ward w’imyaka 49 y’amavuko, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wawusezeyeho burundu mu mwaka wa 2005.

Uyu mukobwa kandi akaba yarabaye inshuti n’abakinnyi barimo Sergio Aguero ukinana na Mahrez muri Manchester City, ndetse na Mason Holgate ukina muri Everton.

Mahrez w’imyaka 28 y’amavuko amaze iminsi afotorwa ari kumwe na Taylor ukunze kugaragara cyane mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo.



Anthony Joshua asigaye asohokana kenshi na Rita

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa