skol
fortebet

Anthony Martial yashinjwe gusuzugura bikabije umutoza we muri Manchester United

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United,Anthony Martial,akomeje kuvugwaho imyitwarire igayitse aho yanze kubahiriza amabwiriza y’umutoza we Ole Gunnar Solskjaer ku mukino baheruka gutsinda Newcastle United ibitego 3-1.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Manchester Evening News cyatangaje ko uyu mukinnyi yanze kumvira amabwiriza Ole Gunnar Solskjaer yamuhaye mu mukino ahubwo akikorera ibintu bye.

Ole Gunnar Solskjaer yumvikanye ahamagara Martial ati “Anto,genda.Tangira ugende”.ariko uyu mukinnyi yanze kumwumvira akomeza kwihagararira byatumye asimburwa ku munota wa 70.

Ubwo United yarimo gusatira cyane,umutoza Ole yahamagaye Martial amusaba kwihuta ngo yakire umupira watewe na Daniel James ariko ntiyakora ibyo yasabwaga.

Uyu rutahizamu w’Umufaransa ntiyigeze yihuta ngo agerageze kwataka uyu mupira mu rubuga rw’amahina rwa Newcastle nkuko umutoza yabimusabye bituma benshi mu babonye ayo mashusho bavuga ko uyu mukinnyi adashobotse.

Uku kutumvikana kwabaye ku cyumweru siko kwa mbere uyu rutahizamu w’imyaka 25 yagiranye n’umutoza we kuko mu minsi ishize nabwo yanze kumvira amabwiriza y’umutoza we.

Ku rundi ruhande, Marcus Rashford na James bo bagerageje kuzamura urwego rw’imikinire ndetse bari bafite umuvuduko mwinshi ndetse bombi batsinze ibitego muri uyu mukino.

Martial ari ku rwego rwo hasi cyane muri uyu mwaka w’imikino,kuko amaze gutsinda ibitego 7 gusa mu mikino 31 ariyo mpamvu hari n’abafana b’iyi kipe bibaza impamvu ahabwa umwanya.

Martial amaze gutanga imipira 8 yavuyemo ibitego ariko akomeje kugaragaza cyane ubunebwe nubwo umutoza Ole akunda kumugirira icyizere.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-20, Martial yatsinze ibitego 23 anatanga imipira yavuyemo ibitego 12 mu mikino 48 yakinnye.Uyu mwaka ushize niwo wamubereye mwiza kurusha indi yose kuva yagera muri United muri 2015 aguzwe miliyoni 58 z’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa