skol
fortebet

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid yari amaze kubakiramo izina rikomeye,yibasiwe bikomeye n’abafana be mu mukino wa shampiyona banganyijemo na Levante ibitego 2-2.

Sponsored Ad

Antoine Griezmann aherutse kwegera ubuyobozi bwa Atletico Madrid ababwira ko yifuza guhindura ikirere agashaka ahandi ajya gukina,bibabaza abafana bayo niko kwibasira uyu rutahizamu ku mukino banganyijemo na Levante ibitego 2-2.

Iyo Griezmann yafataga umupira,abafana ba Atletico Madrid bamuvugirizaga induru,bakavuga ngo “hanze,hanze”,bituma uyu mukinnyi atitwara neza muri uyu mukino.

Biravugwa ko Antoine Griezmann ashobora kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona ariko amakuru aturuka mu bakinnyi bayo aravuga ko batishimiye kwakira uyu rutahizamu kubera ibyo yatangaje mu mpeshyi ishize ubwo bamushakaga agahitamo kwigumira muri Atletico Madrid.

Abakinnyi ba FC Barcelona babwiye umuyobozi wayo Josep Maria Bartomeu ko batifuza ko uyu mukinnyi agurwa ahubwo bashaka abandi ba rutahizamu barimo Lacazette wa Arsenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa