skol
fortebet

APR FC ikomeje kuba mpatsamakipe muri shampiyona y’uyu mwaka

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

APR FC yongeye kwereka igihandure abakeba bahanganiye shampiyona ya 2019/2020 kuko yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 bituma yongera gushimangira ubukaka bwayo cyane ko irangije umunsi wa 17 itaratsindwa.

Sponsored Ad

APR FC yaburaga abakinnyi 5 barimo na kapiteni wayo Manzi Thierry,ntiyazuyaje kwisasira na Bugesera FC yaje I Kigali ishaka kuyikora mu jisho.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatangiye umukino iri hejuru bituma ku munota wa 14 ibona igitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira mwiza yahawe na Bukuru Christophe.

Ba myugariro ba Bugesera bari barangaye, ntibemeye iki gitego cya Danny Usengimana kuko nyuma babwiye umusifuzi ko yari yaraririye, ariko ababwira ko barangaye.

APR FC yakomeje gushakisha ikindi gitego ariko rutahizamu wayo Nshuti Innocent ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 25 n’uwa 38 aho yasigaranye n’umuzamu ntabashe kumuroba.Mangwende nawe yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 30.

Ku munota wa 40 Danny Usengimana yaje gutsindira APR FC igitego cya kabiri nanone ku burangare bwa ba myugariro ba Bugesera bari baziko Danny Usengimana yarariye bakanyomozwa n’ umusifuzi. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Bugesera FC yaje yariye karungu ndetse itangira gusatira APR FC yashakaga kurinda ibitego byayo yari yabonye mu gice cya mbere.

Bugesea FC yashatse igitego nk’iyagitaye, birangira ku munota wa 55 ikibonye gitsinzwe na Tchabalala ku mutwe.

Umutoza Masudi wa Bugesera,akimara kubona igitego yahise akora impinduka Francis Mustafa wasubiye hasi asimburwa na Kibengo Jimmy mu busatirizi
Ku munota wa 72, Bugesera yari yishyuye APR FC ariko umunyezamu Rwabugiri Omar akuramo umupira ukomeye wari utewe na Mugisha Francois Master ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Bugesera FC ntiyabashije gukoma mu nkokora APR FC kuko yananiwe kwishyura umukino urangira ari 2-1.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru,Mukura VS yakiriye Sunrise FC iyitsinda ibitego 4-1 birimo 3 bya Iradukunda Jean Bertrand na Ntwari Evode mu gihe Sunrise yatsindiwe na Niyibizi Vedaste.Heroes Fc yatsindiye I Rubavu Etincelles FC igitego 1-0 cya Nyarugabo.

Gutsinda uyu mukino,byatumye APR FC itaratsindwa na rimwe ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 41 aho ikurikiwe n’abo bahanganye basitaye muri iyi weekend barimo Rayon Sports ifite 35 na Police FC ifite 34.Bugesera FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 23.

Ibitekerezo

  • Gasenyi yahaye impano nziza APR, ugurisha Bukuru ukazana Comodore ute Koko,niyo waba utazi ibya ruhago ntiwakora ririya kosa. ndabona championa yuyu mwaka izarangira Kare cyane bigatuma ibiha.

    Gasenyi yahaye impano nziza APR, ugurisha Bukuru ukazana Comodore ute Koko,niyo waba utazi ibya ruhago ntiwakora ririya kosa. ndabona championa yuyu mwaka izarangira Kare cyane bigatuma ibiha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa