skol
fortebet

APR FC irakina imikino 2 ya gicuti mu munsi umwe

Yanditswe: Saturday 31, Oct 2020

Sponsored Ad

Ikipe y’ingabo z’igihugu irakina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri kuri uyu wa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Sponsored Ad

Aya makipe yombi ni ayo mu cyiciro cya kabiri ari yo Rwamagana City umukino uteganyijwe saa yine za mu gitondo mu gihe umukino w’ingabo z’igihugu na Rutsiro FC uri butangire saa cyenda n’igice z’igicamunsi. Aya makipe yombi aritegura gukina imikino ya kamarampaka yo guhatanira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Iyi mikino yombi ikaba iri bukinwe mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino cyane cyane imikino ya CAF Champions league izabanziriza itangira rya shampiyona Tariki 21 Ugushyingo 2020. Abakinnyi ba APR FC bose uko ari 31 ni bazima nta n’umwe ufite imvune.

Kubera iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, nta bafana bemerewe kwinjira kuri iyi mikino.

APR FC yari imaze iminsi ifite abakinnyi barwaye malaria, yaherukaga kunganya na AS Kigali igitego 1-1 mu mikino ibiri ya gicuti wa kabiri.

Ni wo mukino wa mbere w’umupira w’amaguru wakiniwe ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo imikino yahagarikwagwa n’icyorezo cya COVID-19.
Abakinnyi batandatu ba APR FC baherukaga kurwara malaria, barimo rutahizamu Jacques Tuyisenge, Ngabonziza Gylain, Imanishimwe Emmanuel, Mushimiyimana Mohamed, Rwabuhihi Aimé Placide n’umunyezamu ukiri muto Ishimwe Jean Pierre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa