skol
Kigali
startimes

APR FC na AS Kigali zaguye miswi mu mukino wa gicuti wo kwitegura amarushanwa ya CAF

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 October 2020 Yasuwe: 1978

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020,amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF yakinnye umukino wa gicuti wabereye I Shyorongi urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.


Mugunga Yves yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku ruhande rwa APR FC, naho Muhadjili Hakizimana aza kwishyura kuri coup franc mu gice cya 2, atsinda ikipe yahozemo.

Aya makipe yombi azakina undi mukino mu mpera z’iki cyumweru kuri stade de Kigali.

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, aheruka kubwira abanyamakuru ko bateganya gukina imikino irindwi ya gicuti mbere yo kwitabira irushanwa rya CAF Champions League mu Ugushyingo, aho ine muri iyo izaba ari iy’imbere mu gihugu.

Ati “Imyiteguro iragenda neza, dufite akazi katatworoheye ko guhagararira u Rwanda no gutanga abakinnyi mu Amavubi. COVID-19 sindi buyivugeho kuko twese yatugezeho ku Isi yose, ariko twe mu Rwanda yadukozeho kurusha abandi kuko nk’ibi bihugu duturanye, igifite imikino mike kiri ku mukino wa gatandatu muri shampiyona, twe nta n’umwe turabona.”

“Mu myiteguro dukora, turasabwa gukora cyane, nitugira Imana COVID-19 ikagenda bukeya, duteganya ko tuzashaka imikino ya gicuti ari hano mu Rwanda byibura nk’imikino ine, no mu mahanga byibura imikino nk’itatu, ku buryo tubaye dufite imikino irindwi mu maguru hari ubwo byadufasha.”

APR FC na AS Kigali zizakina ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo 2020.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Neymar Jr yateje impaka ubwo yemezaga ko umwaka utaha azakinana na...

Rutahizamu Neymar Jr waraye witwaye neza cyane mu mukino wa UEFA Champions...
3 December 2020 Yasuwe: 966 0

APR FC yamaze kugera muri Kenya guhangana na Gor Mahia

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa kumi n’igice, ikipe y’ingabo z’igihugu...
3 December 2020 Yasuwe: 697 0

Real Madrid yiyemeje kugurana Eden Hazard undi mukinnyi mwiza ku...

Ikipe ya Real Madrid iri mu bihe bibi cyane muri uyu mwaka w’imikino,yatangiye
2 December 2020 Yasuwe: 2902 0

Umwana wa Diego Maradona yasabye Lionel Messi ikintu gitangaje...

Umwana wa Diego Maradona yasabye kizigenza Lionel Messi nawe ukomoka muri...
2 December 2020 Yasuwe: 4586 0

Rayon Sports yavuze ku bakinnyi bayo bivugwa ko barwaye Malaria

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahakanye ko nta mukinnyi wayo urwaye Malaria...
2 December 2020 Yasuwe: 2175 0

APR FC yamuritse imyenda izambara muri uyu mwaka mushya w’imikino yakozwe...

Kuri uyu wa Kabiri iya 01 Ukuboza, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye...
2 December 2020 Yasuwe: 1838 0