skol
fortebet

APR FC na Mukura VS zongeye kwitwara neza, Masudi Djuma yoherezwa mu bafana ku munsi wa 3 wa shampiyona

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC na Mukura VS zabonye amanota 3 ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona mu gihe AS Kigali yanganyije na Marines FC igitego 1-1 mu mukino umutoza wayo Masudi Djuma yoherejwe mu bafana kubera imyitwarire mibi.

Sponsored Ad

APR FC yongeye gutsinda ku mukino wa 3 wa shampiyona itinjijwe igitego,kuko yatsinze Kirehe FC ibitego 2-0 byose byatsinzwe na rutahizamu utanga icyizere Byiringiro Lague ku munota wa 8 n’uwa 44.

Mukura VS ikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Nubwo Bugesera FC yagerageje kwihagararaho kuri stade mpuzamahanga ya Huye,imbere ya Mukura VS,ku munota wa nyuma w’umukino akagozi kaje gucika itsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Munezero Dieudone Mukura VS yakuye mu Magaju.

Masudi Djuma akomeje kubura amanota 3 kuko mu mikino 2 amaze gutoza AS Kigali nta n’umwe aratsinda aho kuri uyu munsi yanganyirije na Marines FC I Rubavu igitego 1-1, mu mukino yoherejwe mu bafana kubera imyitwarire mibi irimo kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.

APR FC na Mukura VS ziyoboye shampiyona n’amanota 9 ku 9 mu gihe AS Kigali ifite amanota 3 gusa mu mikino 3 ya shampiyona y’uyu mwaka imaze gukinwa.

Mu mukino usoza iy’umunsi wa 3 yose,Rayon Sports izahura na Sunrise FC mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo uzabera kuri stade Mabati mu karere ka Nyagatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa