skol
fortebet

APR FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda itangiye imyitozo nyuma ya Guma mu rugo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC,yabimburiye izindi zo mu Rwanda gutangira imyitozo kuko kuri iki Cyumweru Tariki 4 Ukwakira saa cyenda z’igicamunsi,yakoze iya mbere itegura umwaka wa 2020-21 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Sponsored Ad

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 31, nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa indi mpamvu yamubuza gukora, yagaragayemo kandi abakinnyi bashya batandatu bongewe mu ikipe yasoje umwaka ushize itwaye ibikombe bitatu harimo n’icya shampiyona yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.

Aba bakinnyi ni Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques watutse muri Petro Atlético de Luanda.

Iyi myiyozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil n’umwungiriza we Pablo Morchon, ikaba yibanze ku kongera ingufu ndetse no gukina umupira gake gake dore ko aba basore bawuherukaga mbere y’amezi arindwi muri Werurwe uyu mwaka icyorezo cya COVID-19 kitarahagarika ibikorwa bya siporo.

Iyi myitozo ikaba yakozwe habanje kubahirizwa ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zashyizweho na Minisiteri ya siporo zigizwe no kwambara neza udupfukamunwa no gukaraba umuti wica virus ya COVID-19 mbere yo kwinjira mu kibuga.

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC berekeje i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho bazamara iminsi igera kuri 50 mu mwiherero, bitegura irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu mpera z’Ugushyingo.

APR FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda yatangiye imyitozo nyuma yo gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20, APR FC ikaba izahagarira u Rwanda muri CAF Champions league aho itegereje kumenya iyo izatombora mu Ugushyingo uyu mwaka ndetse ikaba inategereje ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda FERWAFA ko rishyira hanze ingengabihe y’umwaka utaha w’imikino.









Amafoto: APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa