skol
fortebet

Biravugwa: APR FC yaguze Bizimana Yannick akayabo k’amamiliyoni muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC biravugwa ko yongeye kugura umukinnyi Rayon Sports yagenderagaho kuko yaguze rutahizamu ukiri muto Bizimana Yannick akayabo ka miliyoni 20 FRW nkuko amakuru abitangaza gusa Rayon Sports yo yabihakanye.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano imyaka ibiri,itanze akayabo ka Miliyoni 20 FRW,bifasha Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura yamusigayemo.

Amakuru avuga ko nyuma yo kugerageza kugura Bizimana Yannick mu nzira z’ubusabo ntibikunde,APR FC yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Munyakazi Sadate,baganira ku giciro cy’uyu mukinnyi.

Nk’ikipe nkuru ikeneye imari,Rayon Sports ngo yahereye kuri miliyoni 25 FRW guteranyaho rutahizamu Sugira Ernest ariko APR FC isubiza ko uko ari ukwifuza gukomeye cyane.

APR FC yatanze miliyoni 15 FRW ngo ziterwa utwatsi na Sadate ariko ku nshuro ya kabiri igaruka yamenye Banki imena ku meza miliyoni 20 FRW,Rayon Sports ikoma yombi.

Rayon Sports yari ifite ibisare yatewe na Covid-19,ngo yemeye izi miliyoni mu rwego rwo kurengera abakinnyi n’abakozi bayo bumvaga umushahara mu matangazo niko kubaha ukwezi kumwe ndetse inarengera ahazaza ha kapiteni wayo mushya Rugwiro bivugwa ko Kiyovu Sports yari hafi kumugera ku mutima.Uyu myugariro yahawe miliyoni 4.5 Frw yasigaye ubwo yagurwaga mu mwaka ushize.

Biravugwa kandi ko APR FC yiyemeje kubaka Rayon Sports yahisemo kongera gutangirira hasi,iyemerera abakinnyi benshi bo mu ntare bo guheraho yubaka ahazaza hayo ikaba izabavanga n’abafite ubunararibonye isigaranye.

Bizimana Yannick yaba yiyongera ku bandi bakinnyi bashya APR FC iheruka kwibikaho bakizamuka barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné yakuye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Bizimana Yannick yaba ari umukinnyi wa karindwi uvuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu’ na Rutanga Eric (baguzwe na Police FC), Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo nyuma yo kubwirwa ko igiye gukinisha abana kandi agasabwa kugabanya umushahara.

Ku rundi ruhande ikipe ya Rayon Sports yahakanye aya makuru ivuga ko itagurishije uyu rutahizamu yagenderagaho ndetse ngo ikipe imukeneye yaza bakavugana.

Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yagize iti "#YannickBizimana ni umukinnyi wa
@rayon_sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nkuko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa @rayon_sports

Kuwa Kane taliki ya 20 Kamena 2019,nibwo Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.

Bizimana yabaye imari ikomeye mu mpeshyi y’umwaka ushize kuko yari yatsinze ibitego 14 mu 2018-19 akinira AS Muhanga.

Mu makipe yamushakaga bivugwa ko harimo APR FC yamukurikiranye cyane nyuma y’uko ayitsinze ibitego bibiri mu mukino wa shampiyona gusa ngo byishwe nuko uyu musore we yifuzaga kubona ikipe yabonamo umwanya uhoraho wo gukina ndetse akizezwa kubanza mu kibuga.

Nk’umukinnyi ukiri muto, ntiyifuzaga guhatanira umwanya na bamwe mu bakinnyi bari muri iyi kipe bakomeye nka Hakizimana Muhadjiri, Sugira Ernest, Danny Usengimana, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

Uyu musore yabanje gusinyira Police FC imbanzirizamasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo guhabwa miliyoni 2.5 Frw ndetse n’umushahara w’ibihumbi 300 Frw gusa Rayon Sports nayo yaje kubyivangamo itanga menshi inaciye muri Giticyinyoni ihita imwegukana.

Bizimana w’imyaka 23 yakinnye muri AS Muhanga mu 2017-18 nyuma yo gutizwa na Gitikinyoni FC yo mu cyiciro cya kabiri nayo imufasha kubaka amateka

Aya makuri naba ukuri,APR FC izaba igize abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavuye muri Rayon Sports barimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange,Bukuru Christophe,Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Bizimana.

Hari andi makuru avuga ko na Mugisha Gilbert byaba yamaze kwerekeza muri APR FC gusa we ntabwo biramenyekana neza.

Ku rundi ruhande,Munyakazi yatangaje ko kugira ngo utere intambwe ugomba gusubira inyuma ariyo mpamvu Rayon Sports igiye kuzamura abana nkuko yabigenje mu myaka ishize ubwo yakoreshaga ba Djabel,Manzi,Muhire Kevin,Sefu,n’abandi...

Munyakazi yagize ati "Ntago tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu Umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kdi tuzabona uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi ba amazina aribo bakora ibyo dushaka nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri, ikindi kdi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 ntagikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, ... uwo Mwaka twageze kuri final ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava, urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bari talentueux badafite amazina ( kuko nitwe twubaka amazina yabo sibo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite Expérience nziza kuko hari nabafite Expérience ariko mbi ubundi hakaba Équilibre muburyo buri financière ndetse na technique nidukora ibi muzambaze ibikombe

Icyo mbasaba nuko mwakwemera kdi mugashyigikira izo mpinduka mukemera tukabaho uko tubishoboye tugakora engagement y’icyo tuzabasha, nitwemera ibyo bizadufasha kubaka ibirambye kurusha kubaka ibihora bihirima, turimo gucyemura ibibazo byi imishahara, ndetse nabo dufitiye Recrutement zitarangiye ubu twahembye Février tunishyura zimwe muri Recrutement tutari twarishyuye abashaka kudufasha bakomereza muri uwo murongo ubundi njye numva mfite ikizere ko ibyo duciyemo byanampungabanyije birenze ukwemera byatubereye isomo kdi bizaduha ingufu yo gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo ndetse no mukuri tunabasaba kuwushyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa