skol
fortebet

APR FC yafatiye ibihano bikarishye Sugira Ernest kubera amakosa 5 imushinja

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Sugira Ernest yahagaritswe amezi 2 atagaragara mu ikipe nkuru ya APR FC kubera amakosa 5 ashinjwa aho yagabanyirijwe umushahara ndetse ategekwa gukorera imyitozo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Sponsored Ad

Nkuko iyi kipe yabitangaje ku rubuga rwayo,Sugira Ernest ashinjwa gukora amakosa 5, arimo gusugura abakinnyi bagenzi be, kutumva inama z’abatoza ndetse no kuvuga nabi ikipe imuhemba.

Ibaruwa ya APR FC igira iti:

Ikosa rya mbere: Ku mukino AS Kigali yakiriyemo APR FC Tariki ya 04 Ukwakira 2019 wabereye kuri Stade ya Kigali, ubwo abandi bakinnyi bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza wa APR FC wowe wahisemo kujya ku batoza b’indi kipe duhanganye ibyo ukaba warabikoze inshuro zirenze ebyiri.

Ikosa rya kabiri: Muri uwo mukino waduhuje na AS Kigali hari aho umutoza wawe yaguhamagaye aguha amabwiriza, aho kumwereka ko wabyumvise kandi uri bubikore wahise umwiyama ukoresheje ikiganza cyawe.

Ikosa rya gatatu: Andi makosa akomeye ni ibyo wavugiye mu itangazamakuru, werekana ko udashaka gukorera mu mitoreze y’umutoza mukuru wa APR FC.

Ikosa rya kane: Wavugiye mu itangazamakuru ko APR RC nk’ikipe ufitiye amasezerano kandi ubwayo ikaba yubahiriza ayo masezerano ko kugeza ubu utarayiyumvamo.

Ikosa rya gatanu: Amagambo y’urucantege ubwira bagenzi bawe iyo muri mu kibuga mu gihe cy’umukino.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bukimara kubona ko ibyo byose bivuzwe haruguru nta gihe na kimwe Sugira yaba yarigeze ubisabira imbabazi, kuko kugeza ubu nta barwa n’imwe ubuyobozi bwa APR FC bwari bwabona isaba imbabazi.

Ubuyobozi bwa APR FC bushingiye kuri ibyo byose, n’ibindi butiriwe burondora muri iyi barwa busanga Sugira yaragiye anyuranya kenshi n’ingingo zinyuranye ziri mu masezerano ufitanye na APR FC, bityo bukaba bwemeje ko Bwana Sugira Ernest ahagarikwa gukina ndetse no gukorera imyitozo muri APR FC mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye igihe aboneye iyi barwa.

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje kandi ko umushahara wawe ugomba kugabanukaho ijanisha rya 30%, kugeza igihe guhagarikwa kwawe kuzaba kurangiye.

Ukaba umenyeshejwe ko muri iki gihe cyose uhagaritswe muri APR FC, ugomba kujya ukorera imyitozo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.

Uributswa kandi ko mu gihe cyose bizagaragara ko utubahirije ibi bihano uko biri, ubuyobozi bwa APR FC buzagufatira ibindi byemezo birenzeho.

Iyi barwa ikaba yasinyweho na Sugira Ernest ubwe yemera ko ayakiriye.

Nubwo Sugira Ernest yasabye imbabazi,ibi bihano bishobora kuzatuma yerekeza mu mikino ya CHAN 2020 Amavubi azitabira atongeye kugaragara mu kibuga.


Ibitekerezo

  • Kuber ikibatamubabarira

    Mu byukuri football yo mu rwanda ikomeje kujya hasi kuko umuntu ashaka gutera imbere bakamukimbiza koko mana bizageza he ! mu reba ibyabaye ku rwanda igihe cya DADI BIRORI None mure ibibaye kuri SUGIRA

    Mu byukuri football yo mu rwanda ikomeje kujya hasi kuko umuntu ashaka gutera imbere bakamukimbiza koko mana bizageza he ! mu reba ibyabaye ku rwanda igihe cya DADI BIRORI None mure ibibaye kuri SUGIRA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa