skol
Kigali
startimes

APR FC yahisemo guha Kiyovu Sports Ishimwe Kevin wayinaniye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2021 Yasuwe: 3465

Kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yatanze burundu uwari umukinnyi wayo wo hagati ufasha abataha izamu Ishimwe Kevin w’imyaka 26 mu ikipe ya Kiyovu Sports.


Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Interineti rw’iyi kipe ya APR FC,Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bwatanze burundu uyu mukinnyi muri Kiyovu Sports bushingiye ku mpamvu eshatu zikurikira:

Impamvu ya mbere: APR FC ishingiye ku ibarwa ya tariki 13 Mutarama 2021 yanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyisaba gutizwa umukinnyi Ishimwe Kevin, tariki ya 18 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwasubije ko uwo umukinnyi bamuhawe, akazabakinira muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 kugira ngo akomeze kuzamura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.

Impamvu ya kabiri: Mu bufatanye buranga amakipe yombi, muri iyo barwa batwandikiye batwibukije ko baduhaye burundu Nsanzimfura Keddy, niyo mpamvu natwe twabahaye burundu uwo mukinnyi badusabye.

Impamvu ya gatatu: Na none nk’uko bisanzwe tubahaye uburenganzira bwo kuganira n’umukinnyi ibirebana n’ibyifuzo bye bizatuma akora yishimye.

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko bwifurije umukinnyi Ishimwe Kevin ibihe byiza muri uyu mwuga yahisemo wo gukina umupira w’amaguru.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwari bwateguye umuhango wo gusezera kuri Ishimwe Kevin kuri uyu wa Kane ariko uza gukomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

APR FC Website

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu atinya ko umwana we yazakora

Kizigenza mu mupira w’amaguru ku isi, Cristiano Ronaldo yabwiye inshuti ye...
5 March 2021 Yasuwe: 4557 0

Yishe ababyeyi be bombi na mushiki we abahoye kumuhatiriza kujya ku...

Umwana w’imyaka 17 witwa Vadim Gorbunov ukomoka mu Burusiya yishe ababyeyi...
4 March 2021 Yasuwe: 3551 0

N’Golo Kante yavuze umutoza yakunze muri Chelsea n’impamvu yanze gukinira...

Umufaransa N’golo Kante yatangaje ko yanze kwerekeza mu ikipe PSG ubwo...
4 March 2021 Yasuwe: 3998 0

Abakinnyi 2 ba Manchester United bagaragaye bari gutukana kubera umusaruro...

Mu ijoro ryakeye,Manchester United yongeye kunganya 0-0 muri shampiyona na...
4 March 2021 Yasuwe: 4525 0

Ivan Minnaert yashimiye Rayon Sports nyuma yo kumwishyura amafaranga ye...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura Ivan Minnaert umwenda w’amafaranga...
3 March 2021 Yasuwe: 4168 1

FERWAFA yashyize hanze impamvu yatumye Mashami Vincent yongererwa...

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021,nibwo FERWAFA yashyize hanze...
3 March 2021 Yasuwe: 3899 2