skol
fortebet

APR FC yahishuye ahazaza h’umutoza Adil Mohamed wasezerewe na Gor Mahia

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwanyomoje amakuru yavugaga ko bwatakarije icyizere umutoza w’umunya Maroc Adil Mohamed Erradi,nyuma yo kunanirwa kugera mu matsinda ya CAF Champions League akuwemo na Gor Mahia ku bitego 4-3 mu mikino yombi.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo mu gitondo,haramutse ibihuha byavugaga ko umutoza Adil atakiri kumwe na APR FC kubera kunanirwa kugera ku ntego yari yahawe gusa ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko uyu mutoza afitiwe icyizere.

Mu butumwa bwanyujije ku rukuta rwabwo rwa Twitter,APR FC yavuze ko n’ubwo iyi kipe yasezerewe, ariko barakomezanya n’uyu mutoza wabo.

Yagize iti" Ubuyobozi bwa APR FC buremeza ko buzakomeza gukorana n’umutoza wacu Mohamed Adil Erradi, turacyamufitiye icyizere kandi tuzi ko afite ubushobozi mubyo akora n’ubwo twasezerewe mu mikino ya Caf Champions League".

Kuri iki Cyumweru saa tanu n’iminota 20, nibwo iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye i Nairobi muri Kenya aho yasezerewe na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.

Ikipe yahagurutse i Nairobi na Rwandair ya saa yine zuzuye ikora urugendo rw’isaha n’iminota 20. Umukino ubanza APR FC yatsinze Gor Mahia ibitego 2-1 mu gihe uwo kwishyura Gor Mahia yatsinze APR FC ibitego 3-1.

Ikipe yahise ikomereza mu mwiherero i Shyorongi aho abakozi biose bagiye gupimwa COVID-19 ndetse no kwitegura shampiyona aho izahita icakirana na Kiyovu Sports tariki 11 Ukuboza kuri Stade ya Kigali.

Imikino ibiri ya mbere ya shampiyona uwari kuyihuza na Musanze FC tariki ya 5 Ukuboza ndetse na Gorilla FC tariki ya 8 Ukuboza yombi yarasubitswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa