skol
fortebet

APR FC yakoresheje isuzuma abakinnyi bayo mbere yo gutangira imyitozo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

APR FC yakoresheje abakinnyi isuzuma ryo kureba uko bahagaze [Test Physique] mbere yo gutangira imyitozo nyirizina iba ikipe ya mbere itangiye imyitozo nyuma y’amezi menshi imikino yarahagaritswe kubera COVID-19.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandutu Tariki 3 Ukwakira saa tatu za mu gitondo kuri stade Amahoro, abakinnyi bose ba APR FC bakoreshekwe imyitozo y’igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero kugira ngo batangire imyitozo yuzuye.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba yakoresheje abakinnyi bayo bose uko ari 31 imyitozo yo kugenzura uko bahagaze nyuma y’amezi arindwi badakorera hamwe.

Abatoza n’abakinnyi bose bakaba bagomba kujya mu mwiherero i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kuzuza ibisabwa na Minisiteri ya siporo na Ferwafa ndetse ikanahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20, APR FC ikaba izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions league.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Ukwakira 2020,Minisiteri ya Siporo mu Rwanda,MINISPORTS,yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko ikipe ya APR FC na AS KIGALI zemerewe gutangira imyitozo nyuma yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bemererwe birimo gupimisha COVID-19 abakozi babo.

Mu rwandiko rwasinyweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier,rwemeza ko aya makipe yombi yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yemerewe gutangira imyitozo.

Shema yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibaruwa FERWAFA yayandikiye kuwa 23 Nzeri 2020,iyisaba kwemerera aya makipe yombi gutangira imyitozo.

Yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko MINISPORTS yahaye uruhushya ayo makipe yombi rwo gutangira imyitozo nyuma yo kubahiriza amabwiriza asabwa.”

Kuwa 28 Nzeri 2020, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe, mu gihe ryamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.

Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa,hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19,ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.

Ku wa Kabiri Tariki 29 Nzeri 2020, abakozi bose b’ikipe ya APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19 nyuma y’iri tangazo rya Minisiteri ya siporo rikomorera itangira ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu hose ryasohotse kuwa Mbere Tariki 28 Nzeri.

Iki gikorwa cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’ Ingabo z’Igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) saa tatu za mu gitondo, kikaba cyaritabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza 04 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Bivugwa ko n’ikipe ya AS Kigali irapimisha abakinnyi bayo n’abakozi bayo uyu munsi kugira ngo batangire imyitozo yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.







AMAFOTO:APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa