skol
fortebet

APR FC na AS Kigali zamenye ikipe zizahura mu ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yatomboye kuzahura n’ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya mu ijonjora ribanza mu mikino ya CAF Champions League rizakinwa Kuwa 29 Ugushyingo 2020. AS Kigali yo izahura na Orapa United yo muri Botswana.

Sponsored Ad

APR FC igiye kongera guhura n’ikipe itozwa n’umutoza Robertinho utarayoroheye ubwo yari mu Rwanda kuko yayitsinze igitego 1-0 muri shampiyona akanayitwara igikombe cya shampiyona.

Uzatsinda hagati ya APR FC na Gor Mahia, azahura n’izatsinda hagati ya Al Nasr yo muri Libya cyangwa Belouizdad yo muri Algeria.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 nibwo Gor Mahia yazanye umutoza Robertinho wari umaze igihe atari mu kazi nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

Akigera I Nairobi yabwiye abafana ba Gor Mahia ko iyi kipe itagikeneye kwitwara neza imbere mu gihugu bityo igiye guhanga amaso amarushanwa mpuzamahanga ya CAF.

Gor Mahia izahura na APR FC ikinamo kandi Jules Ulimwengu nawe wahoze akinira Rayon Sports akayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona atsinze ibitego 20 mu mwaka umwe w’imikino.

Umukino ubanza biteganyijwe ko uzaba hagati ya tariki ya 27-29 Ugushyingo 2020 mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Kenya nyuma y’icyumweru kimwe.

APR FC na AS Kigali nizo zizahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe ndetse zo zatangiye gukina imikino ya gicuti mbere y’izindi kipe mu Rwanda.

Muri Gicurasi uyu mwaka,Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko APR FC ariyo yegukanye igikombe cya Shampiyona yakomwe mu nkokora na Covid-19 ntirangire.

APR FC yatwaye iki gikombe idatsinzwe umukino n’umwe kuko muri 23 yakinnye, yatsinze 17 inganya imikino 6. Ni icya 18 cya Shampiyona yegukanye.

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubarakah Muganga,yatangaje ko intego yabo uyu mwaka ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League ndetse bakanakomeza gutwara ibikombe mu Rwanda.

AS Kigali yo yatomboye Orapa United yo muri Botswana, ikipe yashinzwe muri 2010,ikaba yarazamutse mu cyiciro cya mbere muri 2014.

Umukino ubanza uzaba hagati ya Tariki ya 27-29/11 muri Botswana,uwo kwishyura uzaba Tariki ya 04-06/12/2020 i Kigali.Uzatsinda azahura na KCCA ya Uganda.

Uko Tombola ya CAF Champions League yagenze:

Costa do Sol vs Platinum

Simba vs Plateau United

Al Hilal vs Vipers SC

FC Nouadhibou vs Asante Kotoko

Buffles FC vs MC Algers

CS Sfaxien vs Mlandege Zanzibar

Enyimba vs Rahimo FC

AS Otohô vs Al Merreikh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa