skol
fortebet

APR FC yanyagiriye Mukura VS I Huye mu gihe Rayon Sports yihanije Musanze FC

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2020

Sponsored Ad

Amakipe y’igigugu mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda biyafasha gukomeza guhanganira igikombe cy’uyu mwaka w’imikino 2019/2020.

Sponsored Ad

APR FC itaratsindwa na rimwe muri shampiyona,yahaye isomo rya ruhago Mukura VS iyisanze I Huye aho yayinyagiye ibitego 4-0,igaruka I Kigali n’ishema ryinshi.

APR FC yafungue amazamu ku munota wa 15 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent, nyuma y’umupira watewe na Byiringiro Lague ariko umuzamu a awukubita ibipfunsi uhura na Nshuti Innocent wari uhagaze mu rubuga rw’amahina awushyira mu nshundura.

Ku munota wa 49, Byiringiro Lague yatsinze igitego cya Kabiri cya APR FC ku makosa y’umuzamu Iratugeneye Eduard wasohotse nabi umupira uramurenga usanga Lague ahita awushyira mu nshundura akoresheje umutwe.

Ku munota wa 60 w’umukino, Kapiteni wa Mukura VS, Ramadhan Niyonkuru yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa Anicet wa APR FC, Umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo ahita amuburanya ahabwa indi ya kabiri.

Ku munota wa 74 Ishimwe Kevin yatsinze igitego cya Gatatu cya APR FC ku ishoti rikomeye yateye umupira uruhukira mu nshundura.

APR FC yatsinze agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino ibifashijwemo na Omborenga Fitina ku mupira yahawe na Ishimwe Kevin bari bakoranye Contre attaque.

Ku rundi ruhande,Rayon Sports yakiriye Musanze FC iyitsinda ibitego 2-1 ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo barimo Sugira Ernest na Micheal Sarpong wari umaze igihe kinini adakina.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane, biyifasha kubona igitego hakiri kare, gitsinzwe na Sugira Ernest nyuma y’umupira mwiza yahinduriwe na Michael Sarpong akawushyira mu izamu ku munota wa 06 w’umukino.

Rayon Sports yakomeje gusatira nyuma yo kubona iki gitego cya mbere gusa ba rutahizamu bayo ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Musanze FC yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 31 ibifashijwemo na Twizerimana Onesme ku mupira muremure bamucomekeye awutanga Kimenyi Yves wasohotse agongana na Rutanga.

Ku munota wa 50, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Mugenzi yakoreye Amran biyifasha kubona amanota 3 y’umunsi.

Mu yindi mikino yabaye, Kiyovu Sports yanyagiye Heroes FC ibitego 5-0, AS Muhanga itsinda Bugesera FC 1-0, Gicumbi FC yatsinzwe na Sunrise igitego 1-0 mu gihe Marines FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.

APR FC niyo ya mbere n’amanota 54,ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 47 mu gihe Police FC izakina na AS Kigali ku munsi w’ejo mu mukino usoza umunsi wa 22,iri ku mwanya wa 3 na 43.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa