skol
fortebet

APR FC yikuye mu irushanwa ry’Agaciro kubera abakinnyi bayo

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe yaAPR FC bwamaze kwandikira FERWAFA buyibwira ko butazitabira irushanwa ry’Agaciro riteganyijwe gutangira tariki ya 12-14 Nzeri 2019 bitewe n’impamvu zo kurengera abakinnyi bayo.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko bwikuye muri iri rushanwa bitewe n’abakinnyi bayo bavunikiye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya ndetse n’abari mu ikipe y’igihugu bazaba bafite umunaniro.

Mu ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA,umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col Sekaramba Sylvestre, yamenyesheje FERWAFA ko bafite abakinnyi benshi bavunikiye mu mikino ya gisirikare baherukamo muri Kenya no mu gikombe cy’Amahoro bityo bakeneye igihe kugira ngo bakire neza bazabashe kwitwara neza muri shampiyona izatangira mu Kwakira.

APR FC yavuze kandi ko ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu, bityo ko byagorana kwitegura iyi mikino nta bakinnyi bahagije bafite ariyo mpamvu bahisemo kutazitabira Agaciro gasanzwe gahira mukeba Rayon Sports.

Abakinnyi barimo Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma, Mushimiyimana Mohamed bafite imvune mu gihe abarimo Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse na Sugira Ernest bahamagawe mu Mavubi azacakirana na Seychelles.


Ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA

Ibitekerezo

  • Igikona cyatinye cyabonyeko bazakimena itara nihahandi habo nonese na shampiyona bazavamo!!!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa