skol
Kigali
startimes

APR FC yirukanye Ishimwe Kevin kubera gutuka umutoza we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 October 2020 Yasuwe: 5856

Ubuyobozi bwa APR FC,bwatangaje ko bwirukanye Rutahizamu w’ikipe ya APR FC,Ishimwe Kevin mu mwiherero w’iyi kipe kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho mu myitozo y’iyi kipe.


Ku mugoroba wo kuwa Gatatu Tariki 28 Ukwakira, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi.

Kevin w’imyaka 25, akaba yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Amakuru avuga ko Ishimwe Kevin yirukanywe mu mwiherero wa APR FC azira kutishimira ko umutoza we Adil yasifuye ko yaraririye mu myitozo bakoze kuwa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020.

Nyuma yo kubwira umutoza we nabi, Kevin akaba yahise avanwa muri bagenzi be, ndetse akaba yaraye iwe mu rugo, mu gihe atahabwa imbabazi n’ubuyobozi bwa APR FC, akaba ashobora no guhita asezererwa muri iyi kipe amazemo umwaka umwe gusa.

Uyu mukinnyibiravugwa ko yanze gusaba imbabazi, bikaba bishobora kuza kumuviramo kwirukanwa burundu.

Abandi bakinnyi 2 barihanangirijwe bwa nyuma ko bongeye gukora amakosa bazahita birukanwa, bo bakaba barasabye imbabazi.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro Tariki 05 Kanama 2019.

Yageze muri As Kigali FC yajemo avuye muri Pepiniere FC yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports FC.

Kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo aho uyu munsi iri bukore kabiri, mu gitondo saa tatu na nimugoroba saa cyenda. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse n’abari barwaye bose bakaba baragutse batagiye imyitozo, nta mvune n’imwe iri mu ikipe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwatwaye imidari 3 ya Feza ku munsi wa mbere wa shampiyona...

Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda ) imaze kwegukana imidali 3 ya Feza mu...
2 March 2021 Yasuwe: 3799 0

Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya...

Uwahoze ari umukinnyi Rayon Sports na Etincelles FC,Uwimana Abdul ‘Gakara’,...
2 March 2021 Yasuwe: 4140 0

Uwahoze ari Perezida wa FC Barcelona Bartomeu n’abo bakoranaga batawe muri...

Uwahoze ari perezida wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,weguye mu...
1 March 2021 Yasuwe: 3324 0

Myugariro wa Manchester United yarakajwe n’amagambo umusifuzi yababwiye...

Myugariro wa Manchester United, Luke Shaw yatangaje ko umusifuzi Stuart...
1 March 2021 Yasuwe: 4449 0

Sempoma Felix yahawe inshingano zikomeye mu mezi 5 agiye gutoza Team...

Sempoma Felix wari umutoza wa Benediction Ignite ndetse wakundaga guhabwa...
1 March 2021 Yasuwe: 2766 0

Alisson Becker ntiyagiye gushyingura se warohamye

Umunyezamu w’ikipe ya Liverpool, Alisson Becker,yabuze uko ajya gushyingura...
28 February 2021 Yasuwe: 3582 0