skol
fortebet

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari yayihagamye

Yanditswe: Saturday 07, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier League”,ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United bigoranye ibitego 3-2 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Gasogi United yagiye guhura na APR FC ifite ibigwi byo guhagama amakipe akomeye kuko yaba Rayon Sports,Kiyovu Sports na Police FC zitabashije kuyikuraho amanota 3.

APR FC yaburaga ba myugariro bayo barimo Mutsinzi Ange na Manzi Thierry yigaranzuye Gasogi United mu minota 10 ya nyuma kuko Gasogi United yayitsinze ibitego 2-1 irangije itangira gutinza umukino.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 43 ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yahawe na Djabel Manishimwe,ba myugariro ba Gasogi United bagira ngo yaraririye.

Gasogi United yatangiye igice cya kabiri iri hejuru,ubwo ku munota wa 49 Isaac Muganza winjiye mu kibuga asimbuye yatsindaga igitego n’umutwe ku mupira wari uturutse muri Koloneri.

Ku munota wa 53 w’umukino,Gasogi United yahise ibona igitego cya kabiri gitsinzwe nanone na Muganza Isaac nyuma y’uburangare bukomeye bw’aba myugariro ba APR FC.

Gasogi United ikimara kubona ibi bitego 2 yahise itangira gutinza umukino bituma umutoza Adil Mohamed ahitamo kwinjiza mu kibuga ba rutahizamu babiri icyarimwe barimo Ishimwe Kevin na Ishimwe Anicet basimbura Manishimwe Djabel na Nizeyimana Djuma.

Ku munota wa 68, Danny Usengimana yasimbuwe Mugunga Yves wakoze akazi gakomeye cyane muri uyu mukino.

Ku munota wa 80,APR FC yatsinze igitego cya 2 ibifashijwemo na Mugunga Yves hanyuma nyuma y’umunota umwe gusa ihita itsinda icya 3 cyatsinzwe na Omborenga Fitina n’umutwe bihesha APR amanota 3.

APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 31 aho ikurikiwe na Rayon Sports na Police FC zifite 25 ariko zizigamye umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa