skol
fortebet

Arsenal igiye guhomba akayabo k’amamiliyoni kubera imyitwarire mibi muri Premier League

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal iri gutsindwa umusubirizo ikomeje kugana ahabi cyane hashobora gutuma ibura itike yo kwerekeza mu mikino yo ku mugabane w’I Burayi irimo UEFA Champions League na UEFA Europa League,bigatumaihomba miliyoni 40 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Times cyavuze ko iyi Arsenal iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona,nitabasha kubona itike yo gukina muri aya marushanwa y’I Burayi izahomba miliyoni 40 z’amapawundi yiyongera kuri 35 yahombye mu mwaka ushize kubera gukina Europa League ku nshuro ya 2 yikurikiranya.

Arsenal imaze imikino 9 idatsinda mu marushanwa yose,agahigo kabi cyane yaherukaga mu mwaka wa 1977.

Arsenal ifite amanota 19 gusa,irarushwa amanota 5 na Manchester United ya 5 yatangiye nabi shampiyona ariko kuri ubu ikaba itangiye kuzuka.

Arsenal idafite umutoza, yaherukaga gusiba mu marushanwa y’I Burayi mu mwaka wa 1996 ariko kuri ubu ishobora no kujya mu murongo utukura w’amakipe ashobora kumanuka.

Mu mwaka wimikino ushize,ikipe ya Arsenal yahembwe miliyoni 36.6 z’amapawundi n’amateleviziyo yerekanaga imikino yayo ya Europa League ariko biragaragara ko ishobora kutayikina umwaka utaka niramuka idakosoye imikinire.

Biravugwa ko bamwe mu baterankunga ba Arsenal batangiye gutekereza guhagarika imikoranire nayo ngo kuko muri iki gihe itakiri ku rwego rwiza rwabafasha kureshya abailiya.

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane ikomeze kumanuka cyane, ngo n’abafana bayo baragabanutse ni byiza rwose na paris saint germain izicuza vuba cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa