skol
fortebet

Arsenal irashaka kugurisha abakinnyi 9 bakomeye kugira ngo ibashe kuzana 3 yifuza

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta, arifuza kubaka ikipe ye no guhindura uburyo bwe bw’imikinire ariyo mpamvu yasabye ubuyobozi bwe kumugurira abakinnyi 3 barimo Philippe Coutinho, Thomas Partey na Willian bakarekura abandi 9 bari basanzwe.

Sponsored Ad

Arteta ngo arifuza kugira ikipe ikomeye by’umwihariko mu kibuga hagati ariyo mpamvu ashaka bariya bakinnyi 3 bakomeye ndetse banafite uburambe ariyo mpamvu yifuza kurekura abandi 9 barimo na Lacazette.

Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko Arteta yavuze ko bariya bakinnyi 3 aribo bamufasha kubaka neza uburyo bwe bw’imikinire bwa 4-3-3.

Uyu mutoza uherutse kwegukana FA Cup atsinze Chelsea ibitego 2-1,arifuza kuva ku buryo bwa 3-4-3 yakinaga mu minsi ishize akajya kuri buriya bwa 4-3-3 busanzwe butanga umusaruro ku makipe akomeye I Burayi.

Umukinnyi Coutinho wa FC Barcelona ashobora gutizwa ikipe ya Arsenal igihe cyose yaba ibashije kwishyura miliyoni 9 z’amapawundi mu gihe Willian we yarangije amasezerano ye muri Chelsea ndetse hari ibinyamakuru bivuga ko yamaze kumvikana n’iyi kipe ya Arsenal.

Umukinnyi Thomas Partey niwe ugoye cyane Arsenal kuko ikipe ye ya Atletico Madrid yifuza ko yayongerera amasezerano mashya cyangwa ikipe yamwifuza ikishyura asaga miliyoni 45 z’amapawundi.

Abakinnyi bivugwa ko Arsenal ishobora kugurisha barimo Alexandre Lacazette na Hector Bellerin igihe yabona amafaranga menshi ndetse aba biyongeraho Sokratis, Guendouzi, Lucas Torreira, Henrikh Mkhitaryan, Sead Kolasinac,Shkodran Mustafi na Rob Holding.

Arsenal yifuza cyane kugurisha Mesut Ozil ariko we yavuze ko ntaho yajya kuko nta kipe yabona yamuhemba akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi imuhemba ku cyumweru.

Arsenal kandi iri mu rugamba rwo kugumana kizigenza akaba na kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang bifuza guha umushahara wa miliyoni 250 z’amapawundi.

Uyu munya Gabon uhumurirwa izamu cyane ahembwa ibihumbi 180 by’amapawundi ku cyumweru ariko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu Arsenal ishaka nibura kumwongerera agakomeza kuyishakira ibitego.

Ibitekerezo

  • Stupid Coach he want to destroy our team and he can focus ozil and Torreira and Bellerin and lacazete but he wat to sale them

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa