skol
fortebet

Arsenal ntizakoresha Mesut Ozil n’abandi bakinnyi 2 bakomeye muri Europa League

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mikino ya Europa League 2020/2021 batarimo Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe na ba myugariro barimo Sokratis na William Saliba.

Sponsored Ad

Mu rutonde iyi kipe yatanze uyu munsi,ntihagaragayeho Mesut Ozil uhembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru,ufitanye ibibazo bitazwi n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse hari n’amakuru avuga ko atazakina muri Premier League uyu mwaka.

Mesut Ozil w’imyaka 31 yanze kuva muri iyi kipe avuga ko nta muntu n’umwe ushobora kumugurisha ahubwo azubahiriza amasezerano ye y’imyaka 4 yasinye.

Kuva Guma mu rugo yakurwaho muri Kamena uyu mwaka,Ozil ntarakina n’umunota n’umwe muri Arsenal ndetse we avuga ko ibi ntacyo bimutwaye igihe nikigera azahabwa amahirwe ndetse akitwara neza.

Mu minsi ishize,Arteta yavuze ko uyu Mudage ukomoka muri Turkia atari ku rwego amwifuzaho ugereranyije n’abakinnyi ari gukoresha.

Mikel Arteta yagize ati “Mubona ko abakinnyi dukoresha bari ku rwego rwo hejuru ndetse uretse na Mesut,buri mukinnyi wese agowe no kwinjira mu bakinnyi bagomba gukina.Buri cyumweru tugerageza gutoranya abakinnyi beza.

Nejejwe nuko abakinnyi bari kwitwara n’ukuntu bari kugora cyane abatoza mu guhitamo abagomba gukina.Biragoye kuri bamwe kuba bakina muri Premier League no kuba bari gukina nimugoroba.Dufite ikipe y’abakinnyi 26,27 kandi ntitwabasha kubaha bose umwanya uhagije wo gukina.Ntoranya abakinnyi bari mu bihe byiza.”

Mesut Ozil ashobora kuba atazongera kugaragara mu ikipe ya Arsenal kuko ngo no mu rutonde rw’abakinnyi bagomba gukina Premier League rugomba gutangwa bitarenze kuwa 20 Ukwakira 2020,ashobora kutazarugaragaraho.

Abandi bakinnyi batagaragaye ni Sokaratis wagombaga kugurishwa mu mpeshyi ishize muri Napoli ntibikunde na William Saliba ushobora gutizwa mu kiciro cya kabiri.

Abakinnyi Arsenal izakoresha muri Europa League 2020/2021:

Abazamu: Bernd Leno, Runar Runarsson, Matt Macey, James Hillson, Dejan Iliev

Myugariro: Hector Bellerin, Gabriel, Rob Holding, Cedric Soares, Shkodran Mustafi, Calum Chambers, Pablo Mari, David Luiz, Sead Kolasinac, Kieran Tierney

Abo hagati: Dani Ceballos, Willian, Ainsley Maitland-Niles, Thomas Partey, Mohamed Elneny, Granit Xhaka

Ba Rutahizamu: Alexandre Lacazette, Pierre-Emerick Aubameyang, Nicolas Pepe,Reiss Nelson, Bukayo Saka, Joe Willock and Emile Smith Rowe are all included as homegrown players.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa