skol
fortebet

Arsenal yahaye Atletico Madrid abakinnyi bayo bakomeye kugira ngo ibone Thomas Partey

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko ikipe ya Arsenal yahaye Atletico Madrid abakinnyi bayo 3 barimo Hector Bellerin, Lucas Torreira cyangwa Alexandre Lacazette kugira ngo ibone Thomas Partey.

Sponsored Ad

Atletico Madrid yavuze ko ikipe yose ishaka uyu mukinnyi wayo Partey igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 45 z’amapawundi kugira ngo imubone.

Arsenal ntabwo ishaka kurekura amafaranga kuri iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ariyo mpamvu iri gutanga abakinnyi kugira ngo igurane na Atletico Madrid.

Iyi kipe ikomeye mu Bwongereza yavuze ko yahungabanyijwe cyane na Coronavirus ariyo mpamvu ititeguye gushora amafaranga menshi ku isoko.

Aba bakinnyi Hector Bellerin, Lucas Torreira or Alexandre Lacazette bari mubo iyi kipe yifuza kugira ngo irekure Thomas Partey ariyo mpamvu bivugwa ko ishobora gutwara 2 muri bo.

Umunyamakuru witwa Kike Marin wo muri Espagne yavuze ko Atletico Madrid idakozwa ibyo kugurana abakinnyi ahubwo ishaka amafaranga.

Arsenal irashaka amafaranga yo gushora mu bakinnyi ariko igomba kugurisha bamwe mubo itunze bagera ku 9 barimo Mesut Ozil na Matteo Guendouzi batumvikana na Arteta.

Bivugwa ko Atletico Madrid yifuza Lacazette w’imyaka 29 ndetse ngo yifuza kumutangaho miliyoni 30 z’amapawundi.

Mu minsi ishize Arteta yahakanye ibyo kugurisha Lacazette ati “Ni kuki naba nshaka kurekura umukinnyi mwiza nkawe?,ndamwishimiye.Nkunda Alex,kandi narabivuze na mbere y’uko nza hano ko nkunda imikinire ye.Hari igihe yagize ibihe bibi yabona amahirwe ntayabyaze umusaruro kandi siko asanzwe.Aritanga cyane kandi akinisha ubuhanga,ndamwishimiye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa